Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruratangaza ko rwataye muri yombi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo akekwaho ibyaha birimo kwakira ruswa y’ibihumbi 700 Frw kugira ngo afashe umuturage kubona ibyangombwa byo kubaka.
Uyu muyobozi yatawe muri yombi kuwa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, ibyaha akurikiranyweho bikaba byarakorewe mu Mudugudu w’Akarambo mu Kagari ka Rwankuba mu Murenge wa Murambi yayoboraga.
RIB ivuga ko tariki ya 29 Ukuboza 2023, uyu muyobozi yakiriye amafaranga y’umuturage ibihumbi 700 Frw amwizeza ko azamufasha kubona icyangombwa cyo kubaka vuba.
Nyuma uregwa yaje kumenya ko byamenyekanye aha sheki itazigamiwe umuturage wari wamuhaye amafaranga kugira ngo ayamusubize, ageze kuri banki asanga nta yariho ari na bwo yatangiraga gukurikiranwa.
RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba cyangwa kwakira ruswa yitwaje umurimo akora n’icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe, inakangurira abantu kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.
Kuri ubu uyu muyobozi afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Kiramuruzi mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe kigenwa n’Itegeko.
Akurikiranyweho ibyaha bibiri, icya mbere ni ugusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iyo ugihamijwe n’urukiko uhabwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Icyaha cya kabiri aregwa ni ugutanga sheki itazigamiye, giteganywa n’ingingo yi 126 y’itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa.
Iyo iki cyaha ugihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva nshuro eshanu ariko zitarengeje inshuro icumi z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.