Mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 07 Ukwakira 2024, Nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo, yishe irasiye mu Mudugudu w’Ubutatu, Akagari k’Agakomeye, mu Murenge wa Kiziguro, umugabo witwa Zirimwabagabo Eldephonse wemeye ko aherutse kuhicira umusore amuciye ijosi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana ku murongo wa telefoni yahamirije BTN TV iby’aya makuru anavuga uko byagenze kugirango bamurase n’inzira byanyuzemo kugira ngo afatwe agere ubwo yemera icyaha cyo kwica umusore amuciye ijosi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024.
Yagize ati: ”Nibyo koko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere nibwo Polisi yarashe umugabo wari umujura ndetse wari uherutse kwemera ko yishe umusore amutemye amukuraho ijosi akoresheje umuhoro ubwo yari avuye kwiba ahantu. Yakubitanye nawe yinjira mu mudugudu ari kwirukankanwa n’abaturage ndetse akimara ku mwica ahita anamwiba agatelefoni gato”.
Akomeza ati:“Akimara kukamwiba yahise ajya kukagurisha umutekinisiye nawe ahita akagurisha umuturage noneho iperereza ritangiye wa muturage afatanwa ka gatelefoni, abajijwe aho yagakuye ajya kwerekana uwakamugurishije( Umutekinisiye), umutekinisiye nawe avuga ko yakagurishijwe n’uyu mugabo wishwe arashwe ubwo yageragezaga gusimbuka imodoka yari iri aho yaje kwerekanira aho yishe uwo muntu amukase ijosi”.
SpTwizeyimana yakomeje gutangariza BTN ko ubwo yafatwaga hakorwa iperereza hagendewe kuri ya ka gatelefoni ka nyakwigendera yaje kwemera ko ariwe wamwishe igihe bahuraga”.
Bamwe mu baturage bari babonye umurambo w’uwo musore wari wishwe akaswe ijosi, batangarije BTN TV ko bamenye amakuru ubwo bahuruzwaga n’umumotari wari unyuze ahantu yari ari yapfuye noneho yabona umuntu uryamye hasi yakwitegereza agasanga yishwe akaswe ijosi nawe agahita atangira gutabaza.
Umwe muri bo yagize ati” Nahiseho numva umumotari ari guhamagara kuri telefoni avuga ko hari umuntu abonye yapfuye noneho mubajije ahita anyereka umurambo nitegereje neza nsanga yishwe akaswe ijosi noneho mfata igitenge nari nambaye mpita mworosa mutwikira no mu maso”.
Aba baturage bakomeje babwira BTN ko abishe nyakwigendera bamwishe urubozo bitewe nuko bamukase ijosi bakarirambika ku ruhande.
Bati” Aba bantu ni inyamaswa bamwishe urubozo bitewe n’ukuntu bamukase ijosi rigatandukana n’igihimba”.
Agira ati” Nibyo koko ayo makuru ni impamo kugeza ubu iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’urupfu rwa nyakwigendera”.
Umurambo wahise ujyanywa mu Buruhukiro bw’Ibitaro bya Kiziguro gukorerwa isuzumwa. Abaturanyi ba nyakwigendera wari usanzwe atuye mu Mudugudu wa Isangano muri aka Kagari ka Agakomeye, bakomeje bavuga ko umuryango wa nyakwigendera ukwiye ubutabera ku buryo uwaba wamwishe yazanwa imbere y’abaturage akavuga icyatumye amwica ndetse agahanwa by’intangarugero.