Uwari umuyobozi w’Umudugudu wa Nyaruhanga uherereye mu Karere ka Gatsibo yagiye gukiza umugore n’umugabo barwanaga ahasiga ubuzima , nyuma y’aho umugabo yamukubise isuka mu mutwe.
Byabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Nyaruhanga mu Kagari ka Manishya mu Murenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo.
Amakuru avuga ko uyu mugabo wishe umuyobozi w’Umudugudu asanzwe afite umugore n’abana babiri, akaba afite imyaka 43. Bivugwa ko yishe umuyobozi w’Umudugudu wari ugiye kubakiza kuko yarwanaga n’umugore we bari bavanye mu kabari kari mu gasantere batuyemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo, Mutabazi Geofrey, yabwiye IGIHE ko koko uyu muyobozi w’Umudugudu witwaga Kamana Ildephonse, yishwe n’umugabo baturanye warwanaga n’umugore we akajyayo mu ijoro agiye kubakiza.
Yagize ati “Amakuru twamenye ni uko umugore n’umugabo batashye basinze bageze mu rugo batangira gutongana baza kurwana, umugore niwe wahuruje. Umuyobozi w’Umudugudu rero yahuruye ajya kubakiza, umugabo yahise amuhindukirana aba ariwe barwana aza kumurusha imbaraga rero amukubita majagu mu mutwe undi ahita yitaba Imana.”
Gitifu Mutabazi yakomeje avuga ko ku bufatanye n’abaturage uyu mugabo w’imyaka 43 yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa inzego z’umutekano, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mugera.
Yakomeje avuga ko bikiba bahise bajyanayo n’abandi bayobozi barimo abo mu nzego z’umutekano bajya guhumuriza abaturage no kubasaba ko abafitanye ibibazo by’amakimbirane kugana ubuyobozi bukabafasha kubikemura aho kurwana bishobora gutera urupfu.
Nyakwigendera wari umukuru w’Umudugudu yasize umugore n’abana batandatu mu gihe umugabo n’umugore barwanaga bo bafitanye abana babiri.