Ikipe ya Gasogi United yatsinze APR FC kuri penariti mu mukino wo kwishyura wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro ihita ikomeza muri 1/2.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu Saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium aho Gasogi United ariyo yari yakiriye.
Watangiye ikipe ya APR FC ihererekanya ariko ikabikorera mu kibuga hagati abakinnyi nka Ismail Pitchou na Alain Bacca babonana neza ariko kugera imbere y’izamu ntibikunde.
Ku munota wa 18 Uwitwa Victor Mbaoma yarekuye ishoti riremereye ryashoboraga kuvamo n’igitego ariko ba myugariro ba Gasogi United barishyira muri koroneri itagize ikivamo.
Ikipe y’ingabo z’igihugu yakomeje gusatira cyane kurusha Gasogi United inarata uburyo bwinshi imbere y’izamu nk’aho Apam Bemol yazamuye umupira mwiza ashaka Victor Mbaoma ariko ararangara birangira umupira atagize icyo awumaza.
Mbere yuko igice cya mbere kirangira Gasogi United nayo yabonye uburyo bwiza imbere y’izamu rya APR FC aho uwitwa Panzi yarahawe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ariko awirutseho agiye kuwufata aranyerera uramurengana.
Mu gice cya kabiri ikipe y’Ingabo z’igihugu yaje ikomeza gusatira ariko umunyezamu wa Gasogi United, Dauda akitwara neza ayikuramo.
Umukino wakomeje Gasogi United nayo inyuzamo igasitira binyuze cyane kuri rutahizamu wayo, Panzi gusa ibijyanye n’igitego bikomeza kuba ikibazo.
Bigeze mu minota 75 amakipe yombi yatangiye kugabanya gusatira aho yatanyiga ko hari iyakwinjizwa igitego bikaza kugorana kwishyura.
Habura iminota micye ngo umukino urangire Mugisha Gilbert wari winjiye mu kibuga asimbuye yabonye amahirwe imbere y’izamu ariko arekuye ishoti rinyura impande y’izamu gato cyane ndetse abantu muri sitade bari bahaguritse bazi ko igitego cyagiyemo.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0 bituma hahita hitabazwa penariti kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza muri 1/2 dore ko n’umukino ubanza wari warangiye nabwo ari 0-0.
Kuri penariti ikipe ya Gasogi United yahise yinjiza 4 naho APR FC yinjiza 3 ihita iyesezerera gutyo.
Muri 1/2 biteganyijwe ko Gasogi United izahura na Police FC yasezereye Gorilla FC muri 1/4.