Umugabo w’imyaka 28 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, yiyahuye akoresheje umugozi aho bivugwa ko nyina yanze ko bajyana mu birori byo guhemba mushiki we wabyaye.
Uyu mugabo yiyahuriye mu rugo rwe ruherereye mu Mudugudu wa Rugogwe ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yemereye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yiyahuye kubera ko ngo nyina yanze ko bajyana mu birori byo guhemba mushiki we wabyaye.
Avuga ko uyu mugabo yarangwagwa n’ubusinzi bukabije ndetse n’ubwo yashatse yari abeshejweho na nyina.
Ati “ Ibyo bavuga ko yiyahuye kubera ko nyina yanze kumutwara koko ni byo, mama we yari agiye guhemba mushiki w’uwo nyakwigendera wabyaye noneho aramubwira ngo turajyana mama we aranga amubwira ngo njyewe ntabwo nagutwara wasinze kubera ko asanzwe ari umusizi.”
“Ubwo rero bitewe n’uko iyo atanezerewe bitewe n’icyo bamubwiye akangisha kwiyahura buri gihe, yahise abwira nyina ngo rero niba wanze ko tujyana urava muri byo birori usanga ibindi muri uru rugo gusa nyina ntiyamenye ibindi yamubwiraga ibyo ari byo nibwo akimara kugera aho yari yagiye guhemba bamubwiye ko umuhungu we yiyahuye ahita asubirayo asanga ni byo koko yiyahuye.”
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge birimo inzoga kuko zituma umuntu afata ibyemezo bidahwitse bishobora no gutuma yiyambura ubuzima.
Aya makuru akimenyekana Polisi yahise itwara uyu murambo ku Bitaro bya Kacyiru.