Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwasabiye umugore wajugunye umwana akimubyara guhamwa n’icyaha cyo guta cyangwa gutererana umwana agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.
Urubanza ruregwamo uyu mugore rwaburanishirijwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa 10 Kanama 2023 saa yine za mu gitondo. Uyu mugore yahahuriye n’urera umwana we ariko umucamanza ahita ategeka ko umwana avanwa mu cyumba cy’iburanisha, ku mpamvu z’umutekano w’umwana.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bukurikiranyeho uwo mugore icyaha yakoze ku wa 23 Gashyantare 2023 ubwo yabyariraga umwana aho yakorerega mu rugo rw’umuturage mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo. Uyu mugore wari umukozi wo mu rugo, yarinze abyara nta muntu mu bo babana uramenya ko atwite ndetse byanatumye akimara kubyara yarigiriye umugambi wo kujugunya umwana agakomeza ubuzima busanzwe.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bushingiye ku buhamya bw’uwari umukoresha we, yaje kumenya ko uwo mukozi yabyaye umwana akamujugunya, kandi ko hari n’umugabo wazaga muri urwo rugo badahari bagasambana ari na we wamuteye inda.
Hari kandi imvugo z’urera umwana wabajijwe n’Ubushinjacyaha, yagaragaragaje ko umwana yasanzwe mu rutoki yasizwe mu buryo buteye agahinda ndetse byanahamijwe n’Umuyobozi w’Umudugudu wavuze ko uwo mwana yatowe ku wa 23 Gashyantare 2023.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kumuhamya icyaha cyo guta cyangwa gutererana umwana agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100.
Uyu mugore kuri ubu ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi yagaragaje ko yemera icyaha ndetse anagisabira imbabazi. Yavuze ko kujugunya uwo mwana byatewe n’uko yamubyaye atabiteganyije kandi ngo yari afite ubukene byatumye atekereza kumujugunya.
Yasobanuye ko nyuma yo kumujugunya mu rutoki yakomeje gukora aho yakoraga ndetse no mu bashungereye ubwo uwo mwana yatorwaga na we yari arimo kandi ko ari na we watanze utwenda two kumufubika.
Ngo yakomeje gukora muri urwo rugo ariko nyuma aza kuhava yerekeza i Nyanza ari na bwo abana bato bo muri rwa rugo yakoragamo baje kubwira ababyeyi ko bigeze kubona afite uruhinja mu cyumba cye.
Batanze amakuru ku nzego z’umutekano ziza gukurikirana kugeza atawe muri yombi ndetse aza kwemera ko ari we wataye umwana haruguru y’urugo rw’aho yakoraga.
Yasabye Urukiko ko yagabanyirizwa ibihano yasabiwe n’Ubushinjacyaha ndetse asaba n’imbabazi zo kuba yarajugunye umwana akimubyara.
Mukahigiro usanzwe ari Malayika Murinzi akaba arera uwo mwana kuri ubu ugiye kuzuza amezi atandatu yabwiye IGIHE ko uwo mwana yasanzwe yajugunywe mu buryo buteye agahinda.
Yagize ati “Byari bibabaje cyane, yaramubyaye ntiyamujyenya ntiyanamwambika. Amushyira mu isashi arangije amushyira mu mufuka amujugunya mu rutoki. Nahamagawe n’umukozi w’Akarere ngo mbe narera uwo mwana, nsanga ni agahinja gato cyane nkarebye nkagirira impuhwe ndavuga nti sinasubira inyuma ngo ntinye niko kumufata ndamurera.”
Itegeko ryerekeye kurengera umwana riteganya ko umubyeyi, umwishingizi cyangwa undi urera umwana mu buryo bwemewe n’amategeko uta umwana ahagaragara cyangwa umutererana, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi ijana (100.000 FRW).
Iyo gutererana umwana cyangwa kumuta byamuviriyemo urupfu cyangwa kuzimira burundu, igihano kiba igifungo cya burundu. Icyemezo cy’urukiko kizasomwa ku wa 25 Kanama 2023 saa munani z’amanywa.