Umukobwa witwa Igihozo Angelique wari utuye mu karere ka Gasabo akomeje kwibazwaho na benshi nyuma yaho igitsina cye akibuze burundu bikaba bivugwa ko ari umugabo baryammanye akamwiba terefoni na we akamuterea ibyo bintu igitsina cye akakibura.
Ubwo umunyamakuru Irene Murindahabi yahageraga, hari ikivunge cy’abantu benshi bahuruye, ariko yageragezaga kubabaza ibyabaye bari bagize ubwoba kuburyo batashakaga kubivugaho, cyane cyane ab’igitsinagore barangwaga n’ubwoba bwinshi cyane.
Buri muntu wese umunyamakuru Irene yegeraga ngo agire icyo amubaza yamuhungaga ubona yabuze uburyo yavugamo ibyo bintu, gusa kera kabaye baje kumugeza ahari haryamye uwo mukobwa uvugwaho ko igitsina cye cyaburiwe irengero, asanga aryamye ku buriri yitwikirije ishuka y’umweru kuburyo yagaragaraga mu maso gusa.
Ubwo bamubazaga niba koko ibiri kuvugwa hanze n’abaturage ko yaba yaryamanye n’umugabo akamwiba telephone maze igitsina cye kikabura, uyu mukobwa yahakanye avuga ko atariko bimeze, ahubwo ari indwara zaje nawe muburyo atazi. Gusa uko batsimbararaga kumubaza niba ibiri kuvugwa ari ukuri, niko we yakomezaga guhakana avuga ko ibintu Atari byo ahubwo ari ubugwayi bwaje butunguranye kuburyo nawe atabizi.
Umunyamakuru bamaze kumuhakanira yasubiye aho abaturage bari bari, ariko noneho abagabo bo batangira kumuganiriza, aho havuyemo umugabo akavuga ko umukobwa yamwiboneyeho n’amaso ye ko igitsina cye cyaburiwe irengero burundu, ku buryo amaze iminsi 3 atajya ku bwiherero, ndetse ikindi uwo mukobwa akaba atwite.
Ako kanya umwe mu bayobozi bayobora uwo mudugudu yahageze atangira kuganira n’umunyamakuru, avuga ko ari umuyobozi ushinzwe imibereho myiza, akomeza avuga ko ibyabaye batari babizi ariko babahamagaye mu gihe gishize, aribwo bahageze bakabibona, gusa umuyobozi avuga ko batapfa kwemeza ko ari amarozi ahubwo batumije imodoka imujyanye kwa muganga kugira ngo umuganga abyemeze.
Ubwo umuyobozi yari ahugiye mubyo kumenya niba imodoka iri kuza, abaturage bakomeje kuvuga ibyo bazi, umwe avuga ko amakuru afite ari uko uwo mukobwa amaze kuryamana n’uwo mugabo wamuroze yamwibye telephone, uwo mugabo yayimusaba umukobwa akamubwira ko ntayo, umugabo akamubwira ko agiye kwigendera kandi akaza kubyicuza.
Ngo umukobwa amaze kwikiriza umugabo yafashe utwe aragenda asiga umukobwa aho, ariko uko uwo mugabo agera kure niko igitsina cy’uwo mukobwa cyatangiye kugenda kibyimba kugeza ubwo cyaje kubura burundu. Ni ibintu wakumva butari kumvikana neza, n’umunyamakuru yari yakomeje guhakana ko ibyo bintu bitari byo, kugeza ubwo imodoka yo gutwara uwo mukobwa kwa muganga yazaga.
Abaturage bamwe n’abayobozi bahise bajya kumuterura aho yari aryamye, bagenda bamujyana ku modoka isanzwe bari bazanye ngo imujyane kwa muganga, gusa nibwo abantu babashije kwibonera neza ibyo abaturage bavugaga ko aribyo, kuko wa mugabo wari wabwiye umunyamakuru ko ariko bimeze akabihakana ariko niko byagenze yagarutse amubaza niba atabyiboneye, umunyamakuru abura uko asubiza kuko yari yumiwe.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri uyu mudugudu yavuze ko uyu mukobwa Atari anasanzwe ari umuturage waho kuko yaje vuba cyane ko Atari ari mu bitabo by’abatuye umudugudu, abajijwe niba biramutse ari amarozi bakamujyana kwa muganga bidashobora kumuviramo gupfa, umuyobozi avuga ko abaganga nabo babimenye bityo mbere yo kugira icyo bamukoraho babanza gusuzuma.
Umwe mu baturage wavuze ko uyu mukobwa yari atwite inda iri hagati y’amezi 4 na 5 nk’uko yabyumvise, yavuze ko uyu mukobwa yakiwtabwaho kuko kuba amaze iminsi 3 atajya kubwiherero kuko imyanya y’ibanga y’igitsina ifunze amahirwe menshi nuko umwana atwite ashobora kuba yarapfuye cyane ko ariho ahumekera, bityo bamujyane kwa muganga bamukuremo ubundi uyu mukobwa bamujyane mu Kinyarwanda.