Mu karere ka gasabo muri kiliziya ya Kagugu habereye isanganya ubwo padiri yasezeranyaga umugeni nyuma hakaza kuza umugore uvuga ko yabyaranye n’umusore wari ugiye gusezerana ibintu bikaza guhindura isura bagasezeranira mu gipangu.
Nkuko BTN dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, ivuga ko uyu mugore witwa Murebwayire Violette yatewe inda n’umusore witwa Ndikubwimana Jean de Dieu nyuma akaza kumenya ko ngo acuditse n’undi mukobwa witwa Nyiramahirwe Josiane kandi yari yaramusezeranyije ko bazabana.
Nyuma yo kumenya ko umugabo babyaranye umwana agiye gusezerana n’undi mugore, Murebwayire ngo yagiye mu nzego nyinshi ashaka indezo n’amafaranga y’ishuri y’umwana ariko uyu mugabo we aza kujya amwitambika kugeza itariki y’ubukwe igeze.
Mu marira n’agahinda kenshi Violette agira ati:” Naregeye RIB, ndegera Transparent, ndegera komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, Haguruka nayo nayigejejeho ikibazo cyanjye, hose hose bazi ikibazo cyanjye nta rwego na rumwe ruri kundenganura. Kuri RIB barambwiye ngo kuki ntabandikiye ngo mbibutse”
Ndikubwimana na Nyiramahirwe ubwo ku cyumweru bajyaga gusezerana imbere y’Imana muri kiliziya ya Kagugu, ngo padiri yamenye ko Violete yaje kwica ubukwe niko guhita ahindura aho yari kubasezeranyiriza abajyana mu gikari ahatari mu kiliziya n’ubwo naho ngo Violette yaje kurira igipangu akabasangayo nubwo yasohowe shishi itabona na Padiri ndetse anavuga ko yanahakubitiwe.
Violette yagize ati:” Padiri yambwiye ngo ningume ahangaha Minerval arayimpa ndavuga nti se padiri unsohoye kuriya ankubita urabona yampa minerval?
BTN dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugana na Je de Dieu ariko terepfone ye ntiyayifata n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza. Uyu mugabo bivugwa ko ari n’umukozi ukomeye wa MINEDUC bivugwa ko ngo yari yaremereye uyu mugore babyaranye indezo ingana n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu y’amanyarwanda ariko ntiyayamuha.
Si ubwa mbere havugwa ibintu nk’ibi byo kwica ubukwe kuko no mu minsi yashize hari umugore witambitse mu rusengero abuza umugabo wamuteye inda gusezerana imbere y’Imana.