Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwatangaje ko bwakiriye dosiye iregwamo umugore watwitse umugabo we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Uyu mugore bivugwa ko yatwitse umugabo we amumennyeho isombe ishyushye yari atetse, amuziza ko yagiye kuguza amafaranga batabyumvikanyeho.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo mugore yabajijwe akemera icyaha anagisabira imbabazi, avuga ko yabikoze abitewe n’umujinya.
Gusa iyi dosiye iracyategurwa ngo izaregerwe urukiko. Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, iteganywa n‘ ingingo ya 121 y‘ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.