Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Ukuboza 2021 mu mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo umugabo yafatiye umugore we mu cyuho ari kumuca inyuma mu buriri bwe bakaba bari bamaze igihe gito barushinze.
Ni umugabo witwa Muhima Micheal utuye mu murenge wa Jabana muri Gasabo aho yasanze umugore we yararanye n’undi bavuga ko ari enjenyeri mu bwubatsi witwa Simeon nkuko BTN TV dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Ati: “Hari nko mu masaa tanu z’ijoro, ntaragera mu rugo umugore ahita ambwira ngo nushake usubireyo, kuko nuza turaserera, urugo rwacu ntabwo ari lodge. Ndavuga nti ese turaserera, hari ikintu twaba dupfa ku buryo duserera? Ariko kubera uburenganzira abagore bahabwa muri iki gihe, ndavuga ngo ubwo umugore avuze kuriya, ashobora kuba ari za nzoga anyway yasinze, cyangwa se hari ibindi yishingikirije, ariko reka njye ntange amahoro, nkata imodoka nsubirayo, njya gucumbika.”
Muhima ariko yavuze ko n’ubwo yari yacumbitse, ku mutima yari afite amakenga, yiyemeza kuzindukira mu rugo kare kare kuri uyu wa 13 Ukuboza 2021, akamenya icyo umugore amuhisha.
Muri iki gitondo yahageze, asanga mu nzu harimo inkweto z’umugabo ariko icyumba baryamamo gifunze, arakomanga yumva harimo umugabo, ahamagara abaturanyi n’abashinzwe umutekano, bakomeje mu cyumba basanga Akayezu aryamanye n’undi mugabo witwa Simeon bivugwa ko bigeze gukundanaho mbere y’uko bo bashyingirwa, ni bwo uwaciwe inyuma yatangiye kurwanya uyu mugabo.
Muhima avuga ko Simeon yashatse kumusenyera urugo kuva kera, kuko ngo yaganiraga n’umugore we kenshi, hakaba n’ubwo amusohokanye ariko bikamugora kubafatira mu cyuho. Ati: “Mu by’ukuri uyu mugabo yashatse kunsenyera kuva kera ariko abigezeho kuri finale ubu ngubu.”
Simeon asohoka mu cyumba, yabajijwe impamvu yararanye n’umugore w’undi, asobanura ko yari amuzaniye umuti, birangira aharaye. Naho mu gihe hibazwa impamvu yaciye inyuma umugabo bashyingiwe vuba, Akayezu yasubije ko ubukwe bakoze abufata nk’umunsi w’isabukuru y’amavuko. Ati: “Biriya mbifata nka anniversaire yabaye, ni anniversaire! Ateka imitwe gusa, sha! Abagabo b’i Kigali, abesikoro gusa. Njye mfite uburenganzira bwo kugendana n’abantu numva nshaka kuko ndi mu gihugu cy’amahoro. Si byo? Ntabwo ndi umusazi ukora ibyo ntatekereje.”
Abapolisi barimo Komanda wa Sitasiyo ya Jabana bageze muri uru rugo, batwara Akayezu na Simeon babacungiye umutekano. Muhima we avuga ko ibye n’umugore we byarangiye ubwo yabafatiraga mu cyuho.