Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagiye hacicikana amashusho y’umugabo uri gukubitwa bikomeye nabandi bagabo bamukikije gusa kuri ubu amakuru ahari akaba ari uko uwo mugabo yamaze kwitaba Imana.
Abantu batatu nibo batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita no gukomeretse byavuyemo urupfu uwitwa Muhizi Emmanuel nkuko umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Murangira Thierry yabitangaje.
Iki cyaha bakekwaho cyabereye imbere ya kamwe mu tubari duherereye mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo. Abatawe muri yombi ni Ahishakiye Elie Uyobora ako kabari, Habiyaremye jean Claude ushinzwe umutekano bazwi n’kaba Bauncer ndetse Nshizimpumpu Juvenal bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Rusororo mu gihe iperereza rigikomeje.
Kt Press ivuga ko aba bantu bakubise Muhizi bihorera ngo kuko muri Kanama 2022 yafatanyije na mugenzi we bagakubita uwitwa Harushyubuzima Clement bamukomeretsa bikomeye.
Nyuma yo gukubita uwo muntu Muhizi yaje gutoroka ntiyakurikiranwa maze nyuma asubiye kuri ako kabari abo bari baratawe muri yombi baramukubita kugeza ashizemo umwuka.
Dr Murangira Thierry yahamagariye abantu bose kureka ibikorwa byo kwihorera biturutse ku makimbirane ayo ariyo yose.
Ati: Umuntu uwariwe wese ntagomba gutwara amategeko mu maboko ye kuko ahanwa n’amategeko kandi inzego za Leta zihari ngo zikemure icyo kibazo.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gupimwa kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.