Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo mu Kagari Gasagara haravugwa impanuka y’ubwanikiro bw’ibigori bwaguye, buhitana abantu 10 (bashobora kwiyongera) barimo abagabo batandatu n’abagore bane, abandi bivugwa ko babarirwa muri 40 barakomereka.
Iyo mpanuka yaturutse ku muyaga mwinshi wahushye ubwo bwanikiro bwari buremerewe n’umusaruro wanitsemo, bikavugwa ko n’ibiti bibukoze byari byaramunzwe, ibiti n’ibigori byose bikaba byabaguye hejuru.
Inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano n’iz’ubuvuzi zihutiye kugera ahabereye iyo mpanuka kugira ngo hakorwe ubutabazi bwihuse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Desire, yemeje ko iyi mpanuka yabaye.
Ati: “Impanuka yabaye, hari abantu 10 bapfuye, 40 barakomereka. Ni ubwanikiro bwaguye, mu bapfuye harimo abagabo batandatu, abagore bane. Abakomeretse bo ubu bari mu Bitaro bya Masaka.”
Amakuru avuga ko abaturage bari basaruye ibigori ku bwinshi nka koperative, uyu munsi bazinduka bajya kubyanika, ubwanikiro burabagwira.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera na we yemereye Igihe aya makuru atangaza ko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje ndetse ko bari kureba icyateye impanuka.