Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu babiri bakekwaho gushaka gutwika isoko ryo mu gakiriro ka Gisozi gaherereye mu karere ka Gasabo, mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Nyakanga 2022.
Twagirayezu Thadée uyobora ishyirahamwe ADARWA rikorera muri aka gakiriro, asobanura ko mu masaa yine y’ijoro ari bwo yahamagawe, amenyeshwa ko hari abagerageje gutwika iri soko n’ibyarimo, ajya gutabara.
Ati: “Nahamagawe n’abasekirite mu masaha ya saa yine n’iminota nka 40, 48. Bambwiye ko isoko ryari rigiye gushya ariko bakoze uko bashoboye kose bakarizimya. Ubwo nahise nanjye nza, ndatabara. Umuntu yafashe essence, ayimena ku giti cyumye, ashyiraho umuriro, aracana. Ikigaragara yashakaga ko igiti gifatisha reservoir, iriya tank y’imodoka yose igashya. Hano hari imodoka, hari amadepo, ni ukuvuga ngo hose haba hahiye.”
Abaketsweho iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ndetse banamaze gutabwa muri yombi barimo umugore uri mu banyamuryango ba ADARWA wageze muri iri soko mu masaa yine ari kumwe n’umugabo, basobanurira abashinzwe umutekano ko hari ibyo bibagiriwemo.
Ati: “Nyuma y’uko binjiye, nyuma y’iminota 10 ni bwo igikorwa cyabaye.”
Twagirayezu avuga ko muri ADARWA harimo uruhurirane rw’ibibazo birimo kuba iri soko mu minsi ishize ryarakunze gushya, asaba inzego zibishinzwe gukora iperereza. Ubwe abona hari ababa bashaka kumuca intege, bashaka ko ahagarika ibikorwa bye no guteza imbere ishyirahamwe.
Ruganintwari Théogène ukorera ububaji muri iri soko abona inkongi ikunze kurifata iterwa n’abafite ubugome. Yagize ati: “Tubibona gutyo, ukabona nk’inkongi y’umuriro irabaye, gusa biba bigaragara ko ari ibintu bimeze nk’ubugome utamenya aho biturutse.”
Maniriho Epiphanie na we arasaba ko inzego zibishinzwe zakora iperereza kuko ngo hari ababa babihishemo batwika iri soko.
Ati: “Dukeka ko hari abantu bihishe inyuma yacu baza kudukorera ibi ngibi.”
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko iki kibazo kiri gukurikiranwa kugira ngo hamenyekane ukuri, ariko yirinda gutangaza byinshi.
Ati: “Iyi case iri gukurikiranwa kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo. Kugeza ubu nta kindi twatangaza, bitabangamira iperereza.”
Agakiriro ka Gisozi gaheruka gushya mu gitondo cya tariki ya 17 Kanama 2021. Ahafashwe n’inkongi ni ahakorerwa ibikoresho byo mu nzu, mu bubiko bw’imbaho, ahari matera nyinshi. Byaketswe ko hatwitswe n’umuriro w’amashanyarazi. Ikindi bwiza dukesha iyi nkuru yamenye ni uko hashobora kuba hari ibibazo biri gututumba hagati y’ADARWA nindi Koperative byegeranye bityo inkuru ikaba igicukumburwa.