Kanani Jean Robert, nyir’imbwa yakomerekeje umukarani w’ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane, afungiwe kuri sitasiyo y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ya Nduba mu karere ka Gasabo guhera tariki ya 23 Kanama 2022.
Uwo munsi ni bwo ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru hasakaye amakuru avuga ko umukarani w’ibarura wari mu kazi, tariki ya 22 Kanama yarumiwe n’imbwa mu gipangu cy’umukire, ayishumurijwe na nyirayo.
Ibiro by’akarere ka Gasabo uwo munsi byasobanuye ko imbwa itashumurijwe uyu mukarani, ahubwo byatewe n’ubwoba yagize ubwo yayibonaga.
Biti: “Twihanganishije uyu mukarani w’ibarura. Ubwo yageraga kwa Kanani, yasanze hakinguye arinjira,
Umwana yaje kureba uwinjiye ari kumwe n’imbwa, ayibonye agira ubwoba, ahungira ku mwana, aragwa, ihita imurya, arakomereka. Yaratabawe agezwa kwa muganga yitabwaho, kugeza n’ubu nyirimbwa ni we wishyura ikiguzi. Turasaba abaturage bafite imbwa gucungira hafi amatungo yabo kugira ngo adateza impanuka.”
Umunyamakuru wa bwiza.com dukesha iyi nkuru yageze mu rugo rwa Kanani ruherereye mu mudugudu w’Agatagara, akagari ka Gasanze, umurenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, aganiriza umugore wa Kanani, abari mu rugo rwe ubwo umukarani yakomeretswaga n’imbwa barimo abafundi bahakoreraga igikorwa cy’ubwubatsi ndetse n’abaturanyi be.
Umufundi wari muri uru rugo yasobanuye ati: “Mu bigaragara imbwa yamuriye ishaka gutabara umwana. Na we naramubwiraga nti ’rekura uwo mwana iyo mbwa itakurya.’ Kubera na we igihunga n’ubwoba, arakomeza afata umwana, birangira baguye hasi, n’umwana yakomeretse ku mazuru, imbwa rero ibona kumwataka neza yaguye hasi. Ni bwo yamuriye.”
Umugore wa Kanani yavuze ko amakuru yayabwiwe kuko byabaye ari mu kazi.
Ati: “Njyewe nabyumvise ndi mu kazi, barampamagara, ngo imbwa iriye umuntu wari uje kubarura. Barambwira ngo yari aje, hanyuma hano hari umwana, ari gukina n’imbwa, hanyuma umudamu ngo arakomanga, uyu mumama uvuye aha ngaha aramubwira ngo ube uretse kwinjira hatagize umuntu uza kugutwara mu gipangu, twabonye imbwa ifunguye.
Uwo mumama arakomanga, imbwa ihita imoka, umwana ajya kureba impamvu imbwa imotse, aramubwira ngo ngwino unyijize, arafungura, amaze gufungura, imbwa na yo iza ibasanga, umumama ahita agira ubwoba, yihisha ku mwana, imbwa na yo iza ije gukiza umwana, uko akomeza kwihisha ku mwana ni bwo umumama yarushije imbaraga umwana, umwana yikubita hasi hanyuma imbwa na yo ngo ihita imutera inzara.”
Umuturanyi wabo witwa Jean Chrysostome yahamije ko nta ruhare Kanani yagize mu gukomereka kw’uyu mukarani.
Ati: “Kanani nta ruhare afite rwo kuba wenda yarashumurije imbwa uwo mukarani w’ibarura. Ahubwo yumvise akaruru, ahita ahurura, ajya kumukiza. Donc yari mu nzu hanyuma yumvise akaruru, araza. Noneho Kanani ajya kumuvuza kwa muganga. Yemwe yarishye n’ibihumbi 60.”
Kanani akurikiranweho icyaha cyo kubabaza umubiri w’umuntu atabigambiriye.