Kuvugurura Gare ya Nyabugogo biteganijwe gutangira mu 2025 bikazarangira mu 2027 bitwaye amafaranga ari hagati ya miliyoni 100 na miliyoni 150 z’amadolari, nk’uko Emma-Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yabitangarije ikinyamakuru The New Times kuri uyu wa Kane, itariki 8 Kanama.
Icyakora, yagize ati: “Ikiguzi cya nyuma kizagenwa nyuma y’inyigo no kwemezwa.”
Gare ya Nyabugogo biteganyijwe ko izorohereza urujya n’uruza rw’abantu muri Kigali no kuyihuza n’ibindi bice by’u Rwanda ndetse n’ibihugu by’ibituranyi kandi izagira ikigo kijyanye n’igihe gisimbura aho bisi zari zisanzwe zihagarara, ibizahahindura ihuriro ryiza ry’abagenzi.
Uyu mushinga uzakorwa n’ubuyobozi bw’umujyi ku bufatanye na Banki y’Isi.
Gare ivuguruye kandi izaba ifite ahantu hakorerwa business zijyanye n’ibikorwa byo gutwara abantu.
Byumvikane ko umushinga nutangira, serivisi zo gutwara abantu zizimurirwa by’agateganyo mu kandi gace ka Nyabugogo kugira ngo imirimo yo kubaka gare nshya ikomeze.
Umuvugizi Ntirenganya ati: “Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’inzego zishinzwe gutwara abantu n’ibintu bagaragaje ahantu ho kwimukira by’agateganyo hafi y’ahantu hasanzwe hagamijwe kudahungabanya ubucuruzi buhakikije. Ahantu ho kwimukira by’agateganyo hazamenyeshwa abaturage muri rusange mu minsi ya vuba ”.
Ntirenganya yavuze ko gare igezweho ya Nyabugogo izahuza n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali cyo guhuza uburyo butandukanye bwo gutwara abantu nko muri bisi, amapikipiki, amagare, n’inzira z’Abanyamaguru.
Izajyana kandi n’iterambere rirambye nko kwinjiza amasooko y’ingufu zishobora kuvugururwa, gukoresha amazi neza, tekiniki z’ubwubatsi butangiza ibidukikije ndetse n’ibikorwa remezo birambye byo gutwara abantu.
Ikigo cyorohereza ubwikorezi kandi gihuza no guhanga imirimo n’amahirwe yo gukora nko gutanga akazi no guteza imbere ubucuruzi muri ako karere, ibikorwa remezo ndetse n’urwego rwa serivisi bizamura ubwikorezi rusange.
“Gare ya Nyabugogo izakira umubare wisumbuye wa bisi n’abagenzi. Umubare n ’ingano nyayo y’ibikoresho byose bikenewe n’ibikorwaremezo bizashyirwa muri gare biracyasesengurwa birambuye ”,
Yavuze ko gare izaba ifite aho bisi zihagarara, aho abagenzi bategerereza, aho bakorera, ahacururizwa ndetse n’ahakorera ubuyobozi, uburyo bwo kwerekana amakuru no kwishyura, uburyo bw’isukura, ah’abashinzwe umutekano, imyidagaduro ndetse n’ubuzima bwiza n’ibindi.
Umujyi wa Kigali urateganya kandi gushyiraho sisitemu yihariye y’ahantu hagenewe kunyura bisi gusa, Dedicated Bus Lane (DBL) mu masaha aba arimo umubyigano nk’igihe cyo kujya ku kazi cyangwa kukavaho.
Hamwe nibi, biteganijwe ko impuzandengo yo gutegereza bisi mu gihe cy’amasaha nk’aya yavuzwe hejuru ishobora kuva ku minota 30 kugeza kuri 15.
Alphonse Nkurunziza, umwarimu mukuru ushinzwe igenamigambi ry’ubwikorezi, ubwubatsi n’imiterere y’imijyi muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko DBL ari ingamba z’ingenzi zo kunoza gahunda y’ubwikorezi rusange bw’umujyi “kubera ko bisi zizagenda kuri gahunda” kandi ko zitazatinda kubera imodoka nyinshi nyuma yo kuvugurura gare ya Nyabugogo.