Inzego zitandukanye zo mu murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke zarokoye umuturage wagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro, ku munsi wa kabiri ari munsi y’ubutaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko iki kirombe gicukurwamo n’ikigo Ruli Mining Trade Ltd cyagwiriye abantu babiri kuri uyu wa Gatatu, ariko umwe aratabarwa, ahita ajyanwa kwa uganga.
Mugenzi we witwa Habarurema w’imyaka 23 yahezemo, akomeza gushakishwa.
Igikorwa cyo kumushakisha kuri uyu wa Gatatu cyitabiriwe n’abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney n’abayobozi b’inzego z’umutekano nka Polisi na RIB.
Ubwo yavuganaga na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Hakizimana yakomeje ati “Ni umuntu umwe wahezemo, ubu imirimo yo kumushakisha kuva ejo irakomeje, n’ubu niho turi, icyakora ntekereza ko tugereranyije aho tugeze n’uburebure bw’ikirombe uko bwareshyaga, nibwira ko dushobora kuba twenda kumugeraho.”
Yavuze ko uwahise aboneka akajyanwa kwa muganga ameze neza, kuko yari yagize udukomere duto cyane mu maso.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Hakizimana yemeje ko n’umuntu wa kabiri yabonetse.
Yakomeje ati “Twamuvanyemo ari muzima, ubu yagejejwe ku bitaro, ari kwitabwaho n’abaganga.”
Iki kirombe ngo cyagushijwe n’imvura nyinshi yaguye ku wa Kabiri ndetse yamaze umwanya munini, maze kigwa ku wa Gatatu mu museso.
Icyakora bijyanye n’imiterere yacyo, ubuyobozi bwakomeje kugira icyizere ko umwuka urimo, uretse amazi yaba yaragiyemo, ariko ngo kuyikinga birashoboka.
Bitewe n’uko ari mu musozi hagati, ntabwo byashobokaga ko hakwifashishwa imashini mu gushaka uyu muntu, hakomeje gukoreshwa amaboko.
Nyuma y’iyi mpanuka, ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruli n’Akarere ka Gakenke bwahise bukora igenzura no ku bindi birombe, harebwa niba nta byangijwe n’imvura bishobora guteza impanuka.
Mu birombe bigera muri 300 bibarurwa muri uyu murenge, 27 byabaye bihagaritswe by’agateganyo.