Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umuhungu w’imyaka 19.
Ntawukuriryayo Jean d’Amour w’imyaka 48 y’amavuko, uyobora ikigo cy’amashuri cya GS Bitaba giherereye mu Kagari ka Rwa, Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke, watawe muri yombi, ngo yari amaze iminsi ashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umuhungu ukomoka mu Murenge wa Kamubuga Akagari ka Kidomo.
Ubwo amakuru yamaraga kumenyekana, uwo muyobozi yahise atangira gushakishwa, arafatwa ahita atabwa muri yombi, ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Station ya Janja mu Karere ka Gakenke nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, Jean Pierre Niyoyita.
Ati: “Natwe twamenye amakuru y’uko yafashwe. Yari amaze amezi atatu mu gihano yari yarahawe ku bwo kugaragaza imyitwarire mibi mu kazi, bikaba bishoboka ko n’icyo cyaha cyo gusambanya umwana akekwaho yaba yaragikoze muri icyo gihe yari mu gihano”.
Yakomeje agira ati “Gusa icyo gihano nabwo yari yakirangije agaruka mu kazi ariko bihurirana n’uko hari hatanzwe ikirego cy’uko yafashe uwo muhungu ku ngufu. Ubwo yabimenyaga rero ko bamureze yahise atoroka, biba ngombwa ko inzego zibishinzwe zirimo DASSO, Umurenge na RIB zimushakisha, aza gufatwa, amakuru dufite ni uko afungiwe kuri RIB Station Janja”.
Mu butumwa bwe, Gitifu Niyoyita yakanguriye abarezi kurangwa n’imyitwarire myiza, bakaba intangarugero ku bo bayobora n’abo barera.
Ati: “Imyitwarire myiza ku muyobozi wo kuri urwo rwego ibera abarezi n’abanyeshuri urugero, bigafasha no mu gutegura ahazaza hano hazira ibyaha nk’ibyo”.
Ibimenyetso by’ibanze byakusanyijwe ku isambanywa ryaba ryakorewe uwo muhungu, byashyikirijwe Isange One Stop Center ya Nemba muri Kanama 2024, ndetse uwo bikekwa ko yafashwe ku ngufu anahabwa serivisi za Isange.