Umugabo w’imyaka 60 y’amavuko yafashwe na Polisi ikorera mu karere ka Gakenke kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mutarama 2022 ari mu bikorwa byo gucukura amabuye bitemewe ndetse asanganwa i kilo cya Zahabu yari amaze gucukura.
Yafatanwe ikiro kimwe cy’amabuye y’agaciro, yari amaze kuyacukura mu mu Murenge wa Cyabingo, Akagari ka Mutunda, Umudugudu wa Gishubi. Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, Superintendent of Police (SP) Ndahimana Gisanga yavuze ko amakuru yatanzwe n’abaturage bituma uwo mugabo afatwa.
Yagize ati” Abaturage bo mu Mudugudu wa Mutunda batanze amakuru ko hari abantu babangiriza amasambu n’imyaka bacukura amabuye y’agaciro mu gishanga cya Gishubi. Polisi yahise itegura igikorwa cyo kubafata nibwo yahasanze abantu benshi babonye abapolisi bariruka hasigara uriya mugabo afatanwa ikiro kimwe cya zahabu.”
SP Gisanga yibukije abaturage ko gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro bitangirwa ibyangombwa n’inzego zibishinzwe. Yanabibukije ko ibyo bikorwa bitemewe n’amateko byangiza ibidukikije. Yashimiye abaturage batanze amakuru byatumye uriya muturage afatwa. Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.