Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwatangaje ko abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukecuru witwa Mukamana Donatile bikekwa ko yishwe agatwikirwa mu nzu ye.
Ibyo byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024, bibera mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Muyongwe mu Kagari ka Bumba mu Mudugudu wa Shiru.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yabwiye IGIHE ko amakuru y’urwo rupfu ari yo kandi ko yamenyekanye ku mugoraba wo ku wa Gatandatu hagahita hatangira iperereza ku cyaba cyateye urwo rupfu.
Ati “Ayo makuru twayamenye abantu batubwiye ko ari inkongi y’umuriro yabaye muri ako gace, inzego z’umutekano zahise zihutira kujyayo ariko twasanze bidasobanutse kuko wabonaga icyafashwe ari icyumba kimwe gusa umuntu yari arimo ukibaza uburyo inkongi yafata icyumba kimwe gusa bikakuyobera.”
Yagaragaje ko mu bimenyetso byagaragaye ari uko uwo mukecuru yaba yarishwe kuko hari aho byagaragaye ko hari n’amaraso.
Ati “Icyo twabonye cyo twasanze hari aho bamwiciye, aho amaraso yamenetse n’aho abo banyuze bavayo ariko ubona ko bamwishe barangije bajyana mu cyumba baratwika.”
Yagaragaje ko iperereza ryahise ritangira ndetse abakekwa babiri bamaze gutabwa muri yombi.
Ati “Ni babiri twafashe bakekwaga, ariko n’ubundi iperereza rirakomeje kuko inzego z’umutekano ziri mu kazi kazo.”
Mukandayisenga yavuze ko bimwe mu byamenyekanye ari uko uwo mukecuru na bene wabo bari bafitanye ikibazo cy’isambu gishobora kuba ari cyo cyabaye intandaro y’urupfu rwe.
Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose yaterwa n’imitungo ku buryo aganisha ku kwicana kuko nta cyo bimaze na busa.
Yashimangiye kandi ababikoze bagomba kubiryozwa mu gihe iperereza rizaba ryagaragaje uruhare rwabo muri icyo gikorwa cy’ubunyamaswa.