Ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2024, mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya kompanyi yitwa Cyabingo Mining, giherereye mu Kagari ka Rukore, mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke, igiti cyagwiriye abantu batatu umwe ahitanwa nacyo .
Amakuru avuga ko ubwo abasore batatu bubakaga kuri icyo kirombe cy’amabuye y’agaciro, baje kugwirwa n’igiti bari bari gukoresha maze babiri barakomereka mu gihe umwe ubwo yajyanywaga ku bitaro kwitabwaho kubwo amahirwe make yaje guhita yitaba Imana.
Bivugwa ko ubwo abasore batatu bakora muri icyo kirombe igiti cyabagwiraga barimo kubaka aho bacukura bakajyanwa ku kigo nderabuzima cya Cyabingo ariko umwe muri bo witwa Hategikimana Aimable agapfa akigerayo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabingo, Cyubahiro F?licien, yemeje aya makuru.
Agira ati “Ni impanuka y’abantu bapariraga ikirombe (guparira ni ukucyubakira) igiti kiramanuka gikubita batatu muri bo, aho umwe cyamukomerekeje cyane bimuviramo n’urupfu, ariko abandi babiri bameze neza aho bari ku Kigo Nderabuzima cya Cyabingo”.
Gitifu yanavuze ko nubwo Hategikimana Aimable yapfuye akigera ku kigo nderabuzima, bagenzi be bari kumwe bo barimo kuvurwa kandi ko batakomeretse cyane bakaba barimo guhabwa ubuvuzi ku kigo nderabuzima cya Cyabingo .