Mu karere ka Gakenke, umurenge wa Muzo, haravugwa inkuru y’ifungwa ry’abantu icyenda bazira ibendera ryo ku Kagari ka Kabatezi ryaburiwe irengero.
Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 26 Nyakanga 2022 saa tanu z’amanywa (11h00) ko abantu 9 bagombaga kurara irondo mu ijoro ry’iya 25 rishyira iya 26 Nyakanga 2022 bose bari mu maboko ya Polisi ya Gakenke bazira iri bendera.
Mu gushaka kumenya niba aya makuru ari yo koko, Umunyamakuru wa bwiza.com yavuganye n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, maze na we yemeza aya makuru kandi ko abagombaga kurara irondo ubwo ryaburaga, bose bari mu maboko ya Polis ya Gakenke kandi n’inzego zibishinzwe zikaba ziri kubakurikirana.
Agira ati: “Ni byo koko, mu ijoro ry’iya 25 rishyira iya 26 Nyakanga 2022, twumvise amakuru yatugezeho ko ibendera ry’igihugu ryari ku Kagari ka Kabatezi mu murenge wa Muzo ryibwe. Tukibyumva, twarebye abagombaga kurara irondo kuko ari nabo bararira akagari, tubabajije, babura ibisobanuro, bityo tubashyikiriza inzego zibishinzwe.
Ubu tuvugana, uko bose ari icyenda (9), bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kuko urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB ruri kubakurikirana kandi iperereza naryo rirakomeje.”
Amakuru yageraga kuri iki kinyamakuru yavugaga ko abaturage bari kurazwa ku mashuri mu rwego rwo gushakisha iryo bendera, ariko mu gisubizo umuyobozi w’akarere yatanze kuri iki kibazo, yavuze ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Yagize ati: “Nta muturage urara ku mashuri, gusa twakoze inama dusaba abaturage ko twafatanya gushaka iryo bendera ariko ntawe twaraje ku mashuri. Ibyo ni ukubeshya, ni ikinyoma cyambaye ubusa.
Ahubwo niba hari uri ku mashuri mumpe, tuvugane. Nongere nti ’Icyo ni ikinyoma cyabaye ubusa’. Nta muturage n’umwe urara ku kigo cy’ishuri kubera ibendera ry’akagari ka Kabatezi.”
Amategeko ateganya iki ku bantu bigabiza ibirango by’igihugu?
Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo taro ya 219, mu gice cyayo cya mbere, aho bavuga gutesha agaciro ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw’ikindi gihugu igira iti: “Umuntu wese utwara, ushwanyaguza, wangiza cyangwa usuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw’ikindi gihugu, bizamuwe cyangwa bishyizwe ahagaragara, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).”