Ibikorwa byo kwamamaza biri kugana ku musozo yaba ku bari guhatanira umwanya mu nteko ishinga amategeko ndetse n’abifuza kuyobora u Rwanda.
Umukandida watanzwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arasoza kwiyamamaza kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, ibikorwa byo kumwamamaza byabereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Nk’ibisanzwe byitabiriwe n’abantu benshi baturutse hirya no hino mu Gihugu cyane cyane abatuye mu Karere ka Kicukiro.
Ahantu hose Perezida Kagame yajyaga kwiyamamariza barangwaga n’udushya tugiye dutandukanye aho na Kicukiro itatanzwe n’udushya.
Ukomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga ni uwagiye kwamamaza Perezida Kagame i Gahanga yambaye ikanzu y’abageni.
Icyimpaye Rosette yaje i Gahanga mu ikanzu y’umweru isanzwe yambarwa n’abageni bagiye gusezerana.
Ubwo yazaga ahari bubere ibikorwa byo kwamamaza, Rosette yari afite n’ifoto mu ntoki ya Paul Kagame, akavuga ko ari umukwe.
Rosette yabwiye itangazamakuru ko yaje i Gahanga muri Kicukiro aturutse i Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Yagize ati: “Naje gushyigikira Kagame Paul. Nambariye FPR Inkotanyi, nasezeraniye FPR kuzatandukanywa n’urupfu cyangwa Yesu agarutse.”