Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryatangije iperereza ku munyezamu wa Argentine, Emiliano Martínez, kubera imyitwarire yagaragaje ubwo yahabwaga igihembo cy’umunyezamu mwiza mu Gikombe cy’Isi cya 2022.
Ubwo Martínez yahabwaga igikombe cy’umunyezamu mwiza nyuma y’umukino Argentine yatsinzemo u Bufaransa kuri penaliti, yakishimiye akora ikimenyetso benshi bagaye ndetse bahamya ko ashobora kuzakurikiranwa.
Ntibyarangiriye aho kuko na nyuma ubwo Ikipe y’Igihugu ya Argentine yerekanaga Igikombe cy’Isi yatwaye mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Buenos Aires, Martínez yagaragaye yishimana igipupe yari yambitse isura ya Kylian Mbappé.
Aha ni ho FIFA yahereye ishinja uyu munyezamu kwica ingingo ya 44 y’itegeko rya 11 mu mategeko agenga imyitwarire y’abakinnyi ku ngingo y’ubworoherane no kubahana.
Iyi kipe yatwaye igikombe si yo yonyine igiye gukorwaho iperereza na FIFA gusa kuko n’ibindi bihugu birimo Equateur na Serbia bikurikiranyweho gukoresha indirimbo z’ivangura muri stade.
Mexique yaciwe ibihumbi 100 by’amasuwisi no gukina umukino umwe nta bafana kubera indirimbo nk’izo, ni mu gihe kandi FIFA yatangiye gukurikirana Croatia ku myitwarire mibi irimo ubushotoranyi.