Buri muntu wese yumva ko irushanwa riri ku rwego rw’igihugu, ko riba ari irushanwa rikomeye yemwe ririmo n’amafaranga atari macye ku bazegukana iryo rushanwa gusa, ibi siko byagenze mu irushanwa ryo gukunda igihugu riherutse kuba.
Tariki ya 30 Ukwakira 2021 habaye irushanwa ry’umukino w’amagare ryiswe iryo Gukunda Igihugu, umukinnyi Areruya Joseph aryegukana mu cyiciro cy’abagabo, Ingabire Diane aryegukana mu cyiciro cy’abagore
Nyuma yo kwegukana iryo rushanwa ryari rihuriyemo abafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri ya siporo, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) n’ibindi bigo byigenga birimo icy’imari Banki ya Kigali(BK) ariyo yahembye aba bakinnyi begukanye iri rushanwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80 Ingabire we ahembwa ibihumbi 60 by’amanyarwanda.
Ku itangazo rya FERWACY ryemeza ko aba bombi begukanye iri rushanwa, rigaragaza n’ibihembo bahawe, hagaragara ibitekerezo byinshi cyane byose binenga imitegurire yiryo rushanwa ndetse n’abafatanyabikorwa bose bari barimo.
Uwitwa Francine Kamaliza yabajije Ferwacy ati: Imihanda yiriwe ifunze hejuru ya 80K kandi isora? kuki ibihembo hagati y’umuhungu n’umukobwa byo bitangana?
Hari kandi uwavuze ko banner bari bashyizeho nayo urusha agaciro ayo mafaranga ndetse yongeraho ko n’irushanwa ryo ku rwego rw’umudugudu ryarirusha amafaranga.
Uwitwa Samson abona ibihembo nk’ibi bidakwiye kujya bishyirwa ahagaragara kuko ngo bitesha agaciro umukino. Ati: “Ibi bintu nimwongera kubyemera mujye mubyigumanira nyimukajye mubishyira kuri social media. Ibi ni ugutesha agaciro umwuga w’amagare.”
Ni benshi bakomeje kunenga ubuke bw’amafaranga bahembwe ndetse banibaza impamvu hari itandukaniro rirhagati y’ibihembo byahawe umungu n’ibyahawe umukobwa ibyo byose bigatera urujijo.
Ku kibazo cy’amafaranga make, FERWACY yasobanuye ko biterwa n’uko amarushanwa nk’iri abera imbere mu gihugu aba ameze nk’imyitozo ku bakinnyi. Iti: “Ubundi iri ni isiganwa ry’imbere mu gihugu abakinnyi bakora nk’imyitozo bibafasha kuzamura urwego no kubonamo abahamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Biriya bihembo byatanzwe ni ibigenerwa umukinnyi ku giti cye kuko Cycling ni umukino ukinwa n’umuntu ku giti cye. Ntabwo duhemba ikipe yose nkuko mu yindi mikino bigenda.Twahembye abakinnyi 15 ba mbere ku bagabo muri 58 bitabiriye na 5 mu bagore muri 14 bitabiriye.”
Ku kuba abagabo bahembwa amafaranga menshi kurusha abagore, iri shyirahamwe ryasobanuye ko biterwa no kuba badahatana ku ntera zimwe. Riti: “Dukurikije amabwiriza agenga umukino w’amagare agenwa na UCI abagabo ntibakora intera ingana n’iya abagore… Ni yo mpamvu n’ibihembo bitanganaga kuko n’imbaraga bakoresheje zitangana.”