Komisiyo yigenga y’Amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu by’agateganyo, bigaragaza ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wari usanzwe ari ku butegetsi, ari we wayatsinze ku majwi 73.34%
Aya matora yari ahanganyemo abakandida 26 barimo Moïse Katumbi wagize amajwi 18.08%, Martin Fayulu wagize 5.33%, Denis Mukwege wabonye 0.22%, Radjabo Tebabho Sorobabho wagize 0.39%, Constant Mutamba wabonye 0.2% n’abandi bafite amajwi ari mu ijanisha rya 0%.
Ni amatora yatorewemo icyarimwe Perezida wa Repubulika, Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abayobozi b’Intara na za komine.
Ni amatora ataravuzweho rumwe dore ko Congo yayakumiriyemo indorerezi mpuzamahanga. Abatavuga rumwe na Leta kandi bayateye utwatsi bavuga ko atubahirije amategeko dore ko hari uduce twinshi twakomeje gutora nyuma y’uminsi nyirizina wari uteganyijweho amatora ariwo tariki 20 Ukuboza, kubera ibibazo by’ibikoresho.
Hari uduce tumwe na tumwe kandi aho abo ku ruhande rwa Tshisekedi bagiye bashinjwa kwiba amajwi bakoresheje imashini z’ikoranabuhanga zifashishwa mu matora.
Nk’uruhande rwa Moïse Katumbi rwamaze gutangaza ko rutazemera ibyavuye mu matora ndetse ko rwiteguye gukoresha uburyo bwose rukabirwanya, mu gihe Martin Fayulu we yasabye ko amatora asubirwamo.