Umuvugizi w’umutwe wa FDLR, Cure Ngoma, yanyomoje Umuvugizi wungirije wa Perezida Felix Tshisekedi, Tina Salama, wavugaga ko uyu mutwe ntawugikorera ku butaka bwa Repuulika ya Demokarasi ya Congo, we yemeza ko bahari ntaho bagiye .
Ubwo yavugaga ku myanzuro yafashwe n’inama yahuje ba Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame i New York, Tina Salama, umuvugizi wungirije wa perezida wa DR Congo yavuze ko umutwe wa FDLR utagikorera ku butaka bw’icyo gihugu.
Ubwo yabazwaga kuri uyu mutwe Leta y’u Rwanda ivuga ko uhungabanya umutekano warwo Tina yavuze ko ibyo ari “indirimbo u Rwanda rusubiramo kuva mu myaka 20 ishize”.
Ati: “[u Rwanda] Bitwaza FDLR ku kibazo cya M23 ariko nakubwira ko ntazi niba leta y’u Rwanda ifite ibihamya ko FDLR igikorera mu burasirazuba bwa DRC. Ubu nakubwira ko nk’uko Perezida Tshisekedi yabivuze ntabwo tugifite FDLR ikorera mu burasirazuba bwa DRC.”
Umuvugizi wa FDLR avugana na BBC ariko we yemeje ko umutwe ugihari. Yagize ati: “Twebwe aho turi turahari, nonese twagiye hehe? Turi mu birindiro byacu turashikamye ntacyahindutse.”
Ngoma yavuze ko bakurikiranye imyanzuro ya Perezida Tshisekedi na Kagame i New York, bakabifata “nk’ibikurikira iriya myanzuro y’i Nairobi.” Leta y’u Rwanda ivuga ko FDLR ari ikibazo ku mutekano w’akarere n’u Rwanda by’umwihariko. Cure Ngoma we ati: “twabihakanye kuva cyera.”
Ibihugu by’akarere byemeje gushyiraho ingabo zo kurwanya imitwe yo mu mahanga ikorera muri DRC irimo na FDLR, igihe izi ngabo zizatangira ibikorwa byazo ntabwo kiramenyakana.
Avuga kuri uwo mwanzuro, Umuvugizi wa FDLR yavuze ko nibaterwa bazirwanaho. Yagize ati: “Nibiba ngombwa ko bafata ingamba zo kuturwanya natwe tugomba kwirwanaho birumvikana”.