FC Barcelone yatsinze umukino wa nyuma yahuriyemo na mukeba Real Madrid ku bitego 3-1, yegukana igikombe kiruta ibindi muri Espagne cyakinirwaga muri Arabie Saoudite mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 15 Mutarama 2023.
Amakipe yombi yatangiye uyu mukino Real Madrid ari yo iheruka kugitwara. Mu nshuro zose cyakinwe kuva mu 1982, FC Barcelona yagitwaye inshuro 13 naho Real igitwara inshuro 12.
Mu minota ya 10 ya mbere y’umukino, FC Barcelone ni yo yabonaga uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko igitego kirabura.
Ku munota wa 10 gusa, Robert Lewandowski yahushije uburyo ku mupira yateye n’umutwe ariko uca hejuru y’izamu. Nyuma y’iminota ibiri gusa, Éder Militão yatakaje umupira bituma Lewandowski abona ubundi buryo aho yateye ishoti ku izamu rifata igiti cy’izamu, bawusubijemo Thibaut Courtois awukuramo.
Real Madrid na yo yabonye uburyo bwa mbere muri uyu mukino bwaturutse ku mupira watewe n’umutwe na Karim Benzema, ariko umupira uca gato iruhande rw’izamu. Nyuma y’ubu buryo buri wese yagabanyije umuvuduko atangira kwiga mukeba we.
Umunyezamu Marc-André ter Stegen yongeye kugaragaza ko ari mu bazamu beza ku Isi, abuza Karim Benzema kubona igitego, nubwo umusifuza Ricardo De Burgos yahise yemeza ko yaraririye.
Igitego cya Barcelona cyagiyemo Eduardo Camavinga amaze gutakaza umupira by’amaherere, wifatirwa na kapiteni Sergio Busquets, na we awuhereza Pedro González López Pedri wawuhereje Ousmane Dembele ibumoso, awuha Lewandowski na we awuhindurira Pablo Gavira wahise ashyira mu izamu.
FC Barcelone yahise yigirira icyizere itangira gusatira cyane, nubwo Eder Militao na Antonio Rudiger bahitaga bakiza izamu vuba vuba. Imipira boherezaga imbere yose Barcelone yayigeragaho mbere kuko Andreas Christensen na Jules Kounde bari beza.
Muri iyi minota kandi FC Barcelona yongeye guhererekanya neza imipira ku makosa yo gutakaza umupira hagati mu kibuga, Sergio Busquets arawufata awuhereza Frenkie De Jong, na we ahita awusunikira Pablo Gavira wahise awuha Robert Lewandowski washyizemo igitego cya kabiri ku munota wa 45.
Real Madrid yahise itangira igice cya kabiri ikora impinduka, umutoza Carlo Ancelotti yakuyemo Eduardo Camavinga watakazaga imipira cyane, ashyiramo Rodrygo Silva.
Rodrygo akijya mu kibuga, yahise atangira kugora ba myugariro ba FC Barcelone ku buryo Christensen yahise abona ikarita y’umuhondo. Muri iki gice ariko FC Barcelone na yo ntabwo yacitse intege.
Pedri witwaraga neza ndetse akagerageza no kuba yagumana umupira, yatumaga Xavi akinisha ikipe ye umukino yifuza wo kutemera ko Real ibona umupira.
Real yahise ikora izindi mpinduka ikura mu kibuga Luka Modric na Toni Kroos bari wananiwe, ishyiramo Dani Ceballos na Marco Asensio ku munota wa 65.
Robert Lewandowski yahererekanyije neza umupira na Pablo Gavira, wahise awuhindurira Pedri nawe atsinda igitego cyiza cya gatatu ku munota wa 69.
Igitego cya gatatu kandi cya FC Barcelona cyemejwe habanje kwibazwa niba Gavi yaba yaraririye ariko VAR yemeza ko nta byabaye. Nyuma yacyo Ousmane Dembele yatanze umwanya kuri Raphinha.
Igitego cya gatatu cyaciye intege abakinnyi ba Real Madrid batangiye gukina nabi byabaviriyemo no guhabwa amakarita y’umuhondo menshi.
FC Barcelone yari yamaze kwizera intsinzi yakoze indi mpinduka ikuramo Frenkie De Jong, Ronald Araujo na Gavi, bashyiramo Eric Garcia, Franck Kessie na Ansu Fati.
Mu mpera z’umukino Real Madrid yagaragaje ko ntawusangira n’udakoramo,
Dani ceballos atera umupira Ter Stegen awukuramo, ariko Karim Benzema awusongamo, babona impozamarira.
Uyu mukino wahuzaga aya makipe ayoboye ayandi muri Espagne mu gutwara ibikombe, kuva mu 1982 cyatangira gukinwa. Iki gikombe kandi ni bwo bwa mbere umutoza wa FC Barcelone Xavi Hernandez agitwaye.
Aya makipe yombi azongera guhura tariki 19 Werurwe 2023, bakina umukino wa Shampiyona ya Espagne.