FC Barcelona yanyagiye Bayern Munich ibitego 4-1, Manchester City inyagiye Sparta Prague ibitego 5-0, mu mikino y’Umunsi wa Gatatu wa UEFA Champions League.
Iyi mikino isoza iy’umunsi wa gatatu w’iri rushanwa, yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 23 Ukwakira 2024.
Umukino wari uhanzwe amaso, ni uwo FC Barcelona yari yakiriyemo Bayern Munich.
Iyi kipe yo muri Espagne yatangiranye igitego cyatsinzwe Raphinha ku munota wa mbere w’umukino, ku mupira mwiza yahawe na Fermín López.
Ku munota wa 18, Serge Gnabry yazamukanye umupira mwiza mwiza awutanga kwa Harry Kane yishyura igitego cya mbere.
Mu minota 20, umukino watuje amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati ariko Barcelona igaragaza ubukana.
Lamine Yamal yateye umupira muremure, myugariro Kim Min-Jae ananirwa kuwukuraho usanga Fermín López awutanga kwa Robert Lewandowski atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 36.
Barcelona yari mu mukino cyane, yakomeje kwiharira umupira maze ku munota wa 45, Marc Casado atera umupira muremure ari hagati mu kibuga, usanga Raphinha ku ruhande rw’ibumoso azamuka wenyine atsinda igitego cya gatatu.
Igice cya mbere cyarangiye FC Barcelona yatsinze Bayern Munich ibitego 3-1.
Iyi kipe yo mu Budage yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri isatira cyane mu minota 10 ya mbere.
Muri ubwo buryohe bwo kujya imbere, Yamal yateye umupira muremure usanga Raphinha awushyira ku gatuza, azamuka muri ba myugariro babiri ba Bayern abatsindana igitego cya kane cya FC Barcelona, kiba icya gatatu cye muri uyu mukino, ku munota wa 57.
Umutoza wa Bayern Munich, Vincent Kompany yahise akora impinduka enye, abarimo Leon Goretzka, Kingsley Coman, Jamal Musiala na Leroy Sané binjira mu kibuga.
Iyi kipe yatangiye kwiharira umupira cyane ariko ibyo yakinaga ntibibyare umusaruro kuko batateraga mu izamu.
Umukino warangiye FC Barcelona yanyagiye Bayern Munich ibitego 4-1 birimo bitatu bya Raphinha.
Ku wa Gatandatu, tariki 26 Ukwakira saa Tatu, iyi kipe izakira mukeba Real Madrid nayo yandagaje Dortmund iyitsinda ibitego 5-2 ku wa Kabiri.
Indi mikino yabaye kuri uyu munsi, Liverpool yatsinze RB Leipzig igitego 1-0 Darwin Núñez, Manchester City yanyagiye Sparta Prague ibitego 5-0, Atletico de Madrid itsinda Lille ibitego 3-1.
Dinamo Zagreb yatsinze RB Salzburg ibitego 2-0, Inter de Milan itsinda Young Boys igitego 1-0, Bayer Leverkusen inganya na Brest igitego 1-1, mu gihe Atalanta yanganyije na Celtic ubusa ku busa.
Muri ubu buryo bushya, Aston Villa na Liverpool ziri imbere ku rutonde n’amanota icyenda, zikurikiwe na Man City, Monaco, Brest, Bayer Leverkusen, Inter de Milan, Sporting na Arsenal zose zinganya amanota arindwi.
Ni mu gihe, FC Barcelona iri ku mwanya wa 10 n’amanota atandatu inganya na Dortmund, Real Madrid, Benfica, Juventus, Lille na Feyenoord.
Imikino y’umunsi wa kane izakinwa tariki ya 5 na 6 Ugushyingo 2024.