Igisirikare cya RDC, FARDC, cyeruye kigaragaza uruhande gihagazeho ku Mutwe wa FDLR, gishimangira ko kitumva uburyo uteye ikibazo u Rwanda kuko ngo ugizwe n’abantu baba bishakira ibyo kurya gusa.
Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, Gen Maj Léon-Richard Kasonga, yatangaje ko igisirikare avugira cyakoze ibishoboka byose, kirwanya FDLR ku buryo muri iki gihe imaze kuba amateka.
Yagize ati “Kandi ntimwibagirwe, muri iki gihugu ni abasirikare bangahe bapfiriye ku rugamba bari kurwanya FDLR? Ni abagabo bangahe, ababyeyi, abana bacu, abasore n’abakobwa biciwe muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo mu bikorwa byo kurwanya FDLR?”
Kasonga yumvikanishaga ko ibyo u Rwanda ruvuga ko rubangamiwe na FDLR ari ukwitatsa.
Yakomeje ati “Twarwanyije ibyo byihebe dushishikaye kandi dufite umuhate ku buryo twabitsinze ku butaka bwacu, ku buryo abo bantu uyu munsi nta kibazo bateye ibihugu bakomokamo.”
“Dushobora gufata icumi, icyenda cyangwa umunani bari ahantu runaka bari gushaka ibyo kurya cyangwa imiti kugira ngo babone uko bakwiberaho, ariko mu buryo ubwo aribwo bwose, nta muntu bashobora guhungabanyiriza umutekano yewe n’uw’aho bakomoka.”
Uyu mugabo yavuze mu biro bye afitemo inyandiko na dosiye ndende zivuga kuri FDLR. Ngo iyo uzifunguye, nta tariki n’imwe ubonamo igaragaza ko uyu mutwe waba waragabye igitero ku butaka bw’u Rwanda.
Ati “Mu biro byanjye mfite dosiye, urafungura ubonemo dosiye ndende ivuga kuri FDLR ariko nta gitero na kimwe uri bubone cyagabwe ku Rwanda, yewe n’umunsi n’umwe. Uyu mutwe twarawutsinze.”
Mu mvugo z’uyu mugabo yanavuze ko Igisirikare cya RDC cyahashyije burundu Umutwe wa LRA ugizwe n’inyeshyamba za Joseph Konny zo muri Uganda, ko ari na ko byagendekeye FDLR.
Amagambo ya Gen Kasonga aje nyuma y’aho u Rwanda rushinje FARDC gukorana n’Umutwe wa FDLR bagashimuta abasirikare babiri b’u Rwanda. Ni ibikorwa byabaye mu mpera za Gicurasi ndetse bikaba imbarutso y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri, tariki 31 Gicurasi 2022, yavuze ko Ingabo za RDC zirimo gukorana na FDLR mu mugambi wo kuyifasha kugera hafi y’u Rwanda ngo ijye iruhungabanyiriza umutekano.
Ati “FARDC, ni ingabo za RDC, uyu munsi amakuru dufite ni uko bafatanyije na FDLR, baza kurwana, babahaye impuzankano, akaba ari bo bashyira imbere ariko urumva FARDC ifite gahunda yayo, FDLR ifite gahunda yayo, ni ukugira ngo bagere ku mupaka w’u Rwanda noneho babashe kujya bakora ibikorwa byabo by’iterabwoba mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Bararwanana, ubu baravanze rwose wagira ngo ni igisirikare kimwe, inama barazikora bagahuza gahunda y’ibyo bagiye gukora, ni ibintu bizwi. Ariko noneho bakazana na MONUSCO ikaza ngo ije gushyigikira FARDC.”