Mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abasirikare barenga ibihumbi boherejwe muri aka gace gukomeza gucana umuriro ku mutwe witwaje intwaro wa M23 ukomeje kurwana na FARDC.
Izi ngabo zoherejwe muri kano gace mu gihe imirwano ya M23 n’igisirikare cya Congo imaze igihe kinini ndetse uyu mutwe kuri ubu ukaba waramaze gufata agace ka Bunagana umaze iminsi myinshi ucunga.
Uyu mutwe kandi wa M23 biravugwa ko ufite gahunda yo gukomeza kurwana igihe FARDC yakomeza kuyirasaho ndetse igakomeza gufata n’utundi duce turimo Rucuru ndetse n’umujyi wa Goma.
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza ama bisi menshi y’igisirikare cya Congo ari kwerekeza mu burasirazuba bwacyo ndetse arimo n’abasirikare tutabashije kumenya neza umubare gusa bari benshi cyane.
Abaturage b’iki gihugu bishimiye bikomeye izanwa ry’abasirikare besnhi muri aka gace kuko aho banyuraga hose bagendaga babakomera amashyi menshi babereka ko babashyigikiye.