Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, na cyo cyashinje icy’u Rwanda, RDF, kurasa ibisasu bibarirwa mu 10 mu duce rwa Biruma na Kabaya, gurupoma ka Kisigari muri teritwari ya Rutshuru.
Umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaguru ku rwego rw’igisirikare, Brig. Gen. Sylvain Ekenge, yasobanuye ko ibisasu byarashwe mu ntera y’ibilometero 22 kuva saa kumi n’iminota 15, muri Kabaya byica abana babiri; umwe w’imyaka 7 n’undi w’imyaka 6. Uwa gatatu w’umuhungu we ngo yakomeretse, ajyanwa ku bitaro biri hafi.
Uyu musirikare kandi yashimangiye ko RDF ifasha umutwe witwaje intwaro wa M23, absirikare bayo ngo bakaba bari muri Runyoni na Tshanzu. Mu gushaka ibimenyetso, ngo iri kwifashisha indege za ’drones’ zifata amashusho.
FARDC itangaje iki kirego nyuma y’aho RDF isohoye itangazo ivuga ko iki gisirikare cya RDC cyifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, byarashe ibisasu bibiri bya roketi mu kagari ka Nyabigoma, umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, mu masaa tanu y’igitondo cy’uyu wa 10 Kamena 2022.
RDF yemeza ko Ibi bisasu bitagize uwo byica cyangwa ngo bimukomeretse, byakurikiye ibindi byarashwe i Musanze tariki ya 19 Werurwe n’ibyarashwe na none muri aka karere no mu murenge wa Gahunda muri Burera tariki ya 23 Gicurasi 2022, bigakomeretsa abaturage, bikanasenya ibikorwa birimo inzu.