Umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 watangaje ko ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, na FDLR babyutse bagaba ibitero bikomeye mu nkambi y’impunzi ya Bwiza muri teritwari ya Masisi.
Ni amakuru yemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa kuri uyu wa 15 Ukwakira 2023, aho yagize ati: “Nyuma yo gutsindwa bagahunga ejo, FARDC/FDLR basubukuye ibitero byabo mu gace ka Bwiza mu gitondo saa saba, barasa cyane ku nkambi y’abahunze. Iyi gahunda y’ingabo z’abagizi ba nabi irimo kwica abaturage biturije ntikwiye.”
Bisimwa yakomeje avuga ko umutwe wa M23 urakoresha imbaraga ufite mu kurinda abaturage. Ati: “ARC yahawe ibwiriza ryo kurinda abaturage b’inzirakarengane n’imitungo yabo, ikoresheje uburyo bwose ifite. Leta ya Kinshasa izirengera ingaruka z’ibyifuzo byayo n’intambara yarutishije iby’ibiganiro.”
Aya makuru yanemejwe n’Umuvugizi wa ARC/M23, Major Willy Ngoma, wagize ati: “Hagamijwe kurema ikibazo kinini gikeneye ubutabazi n’umwuka w’ubwoba, Leta yagabye ibice bituwe cyane n’abahungiye imbere mu gihugu bashaka amahoro mu bice bigenzurwa na M23 muri Bwiza.”
Ibitero by’uruhande rwa Leta ya RDC byaherukaga muri Bwiza mu ijoro ryo ku wa 13 Ukwakira 2023 rishyira uwa 14.