Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) washimye umusanzu w’ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Mozambique na Centrafrica, igaragaza ko yifuza gukorana n’u Rwanda mu buryo bwisumbuyeho bitewe n’iyi mpamvu.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa EU mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru Lusa byo muri Portugal ku wa 16 Gashyantare 2022, nk’uko DW yabitangaje.
Uyu Muvugizi yagize ati: “EU irateganya gukorana n’u Rwanda mu buryo bwisumbuyeho, mu rwego rw’umutekano n’igisirikare. Iha agaciro uruhare rukomeye rw’u Rwanda mu kubungabunga umutekano muri Mozambique no muri Repubulika ya Centrafrica, kandi irashaka ubufatanye mu bikorwa no mu guhanahana amakuru n’ingabo z’u Rwanda.”
Ibi biro byibukije uyu Muvugizi ko Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi aherutse gusabira ubufasha muri EU ingabo z’u Rwanda n’iz’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’amajyepfo (SADC) ziri kurwanya umutwe w’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, kugira ngo zizamareyo igihe kirekire.
Icyo gihe Perezida Nyusi yagize ati: “Urugamba ruri gusaba abafatanyabikorwa bacu igiciro kinini. Ntabwo bazakomeza by’igihe kirekire, igihe cyose kandi bishobora kugira ingaruka ku bikorwa, mu gihe baba batabonye ubufasha.”
Umuvugizi wa EU yasubije abo ku rwego rwo hejuru bahagarariye ibihugu bigize uyu muryango babanza kugeze ubusabe ku Nama yawo, ikaba ari yo itanga igisubizo, gusa ngo nta cyemezo kirafatwa.
Ati: “Abawuhagarariye ku rwego rwo hejuru bafite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo ku Nama, basaba aubufasha ku ngabo. Rero nta cyemezo kirafatwa kuri Mozambique.”