Mu gihe igitsina gore gikomeje kwiyongera mu gihugu cy’Umwami Muswati III, Eswatini kuri ubu byabaye itegeko ko buri mugabo wese muri iki gihugu agomba kurongora abagore batanu cyangwa hejuru yabo mu rwego rwo kurwanya ko hagira umugore ubura umugabo.
Iki gihugu cyahoze cyitwa Swaziland nyuma kikaza guhindurirwa izina kikitwa Eswatini kiyobowe n’umwami Muswati wa gatatu aho bivugwa ko afite abagore bagera kuri 25 n’abana 15. Ni mu gihe Se umubyara we yari afite abagore bagera kuri 70 n’abana barenga 150.
Kuri ubu muri iki gihugu hasohotse itegeko ritegeka buri mugabo wese kugira abagore batanu ushatse kubyanga agahanwa n’amategeko nkuko bisanzwe ku wishe amategeko agenga buri gihugu ndetse agahabwa igihano cy’igifungo.
Iki gihugu kizwiho kugira abakobwa benshi b’amasugi kubera nta bagabo bo kubarongora bahari ndetse bikaba byifuzwa ko abagabo babarongora ndetse abadafite ubushobozi leta ikabubakira aho gutuza abo bagore.