Leta ya Espagne yiyongereye ku bihugu bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, irusaba guhagarika ubufasha ruha uyu mutwe umaze igihe mu mirwano n’Ingabo za RDC (FARDC).
Espagne yasabye u Rwanda kureka gufasha M23 mu butumwa Ambasade yayo i Kinshasa yanditse kuri Twitter yayo.
Iyi Ambasade yavuze ko “Espagne yishimiye icyemezo cy’ejo hashize cy’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi ku mwanzuro wa 2666 na 2667 [wo gukuriraho RDC ibihano byo kugura intwaro], igasaba u Rwanda guhagarika ubufasha bwarwo kuri M23.”
Espagne yunzemo kandi ko isaba ko imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bibabaza abanye-Congo.
Espagne yiyongereye ku bindi bihugu bimaze igihe bishyira igitutu ku Rwanda bishinja gufasha M23, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi ndetse n’u Budage.
U Rwanda cyakora cyo ruhakana gufasha uyu mutwe, yemwe rukavuga ko ibibazo byawo na Leta ya Congo ari iby’abanye-Congo ubwabo bityo ko ari bo bagomba kubishakira umuti.