Hari benshi mu bagabo cyangwa abasore usanga bavuga ko iyo bateye inda babimenya ndetse banabyiyumvamo nyamara nta gihamya na kimwe yaguha akwemeza ibyo bintu bidapfa kumenywa n’uwari we wese.
Benshi niko usanga bavuga ariko niyo yabyiyumvamo ntibisobanura ko koko yumvise biba ahubwo ni icyo twakita Pre-sentiments kwakundi umubyeyi akubwira ko yiyumvisemo ko umwana we ari kurira cyangwa ko agize ikibazo kandi batari kumwe. Ibi ni ibintu siyansi itasobanura kandi ntibivuze ko uko yabyiyumvisemo ko ari byo koko bishobora no kuba atari byo.
Ubundi inda iterwa ryari?
Gukora imibonano mpuzabitsina no gutera inda ni ibintu bibiri bitandukanye cyane. Ubundi inda iba itewe igihe intanga ngabo yahuye n’intanga ngore. Ibi bibaho hagati y’iminota 45 n’amasaha ashobora kurenga 120(iminsi 5) bitewe n’igihe imibonano yakorewe:
-Ese mwakoze imibonano intanga ngore yarekuwe cyangwa mwayikoze itari yarekurwa?
-Ese yari isigaje iminsi ingahe ngo irekurwe?
-Ese intangangabo zinjiye zizabasha kuyitegereza? Zizayitegereza iminsi ingahe?
Ibi nibyo bintu 5 bigenga igihe intangangabo izahurira n’intangangore hakaba habayeho gutera inda. Gusa hari ikindi kintu wakagombye kumenya; Urugendo intangangabo zikora ngo zibashe kugera ku ntangangore iyo yarekuwe nibura rungana n’iminota 45.
Iki nicyo gihe gito gishoboka cyashira hakabaho gutera inda. Urumva yuko rero kuvuga ko ubyiyumvamo ko wateye inda ugikora imibonano ari ibintu bidashoboka kuko habaho gusama mwarangije imibonano kare.