Byari bimaze igihe kirekire kuva kompanyi Rwanda Inspiration Backup yahabwa inshingano zo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda aho byatangiye kujya binugwanugwa ko muri iri rushanwa habamo ruswa ishingiye ku gitsina ndetse n’amafaranga bitangwa n’abakobwa bashaka kuzegukana amakamba ariko benshi babyitaga ibihuha.
Ibintu byaje gufata indi ntera bivugwa cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022 aho benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangazaga ko muri iri rushanwa mo imbere haberamo ibintu by’amayobera na nubu bitari byasobanuka bikwiye gushyirwa ahagaragara n’abategura iri rushanwa.
Mu byashirwaga mu majwi ni ukuba imyaka yari ibaye itatu abakobwa batorerwa kuba ba Miss Rwanda bose ari abo kwa “Afande” mbese bo mu rugo rukomeye bigatuma benshi bibaza ukuntu ibintu byahurirana inshuro zirenze imwe bikabayobera.
Ibindi byavugwaga muri iri rushanwa ni ukuba habamo ruswa bita (Kata), cyangwa amacenga mu guhitamo Nyampinga w’u Rwanda koko, ababivuga bakabishingira ku kuba abaritegura baheza bamwe hakurikijwe uburebure, uburanga cyangwa ubwenge.
Hari abanenze ko muri iryo rushanwa usanga hari abitwaye neza kurusha abandi nyamara bakaba bashobora kubura amahirwe yo gutsinda cyangwa abatishoboye bakaba bavutswa amahirwe yo kwitabira irushanwa, hakaba n’abavuga ko utsinda irushanwa bitavuze ko ari we uba yaratsinze koko.
Ni kenshi abagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa bagiye bahakana “kata” na ruswa zivugwa muri iri rushanwa nka’aho Umuvugizi w’Ikigo ‘Rwanda Inspiration Backup’ gitegura aya marushanwa, Nimwiza Meghan wanabaye Nyampinga w’u Rwanda, yahamije ko imitegurire y’irushanwa ari nta makemwa kuko amategeko n’amabwiriza bikurikizwa.
Itorwa rya Miss Nshuti Muheto Divine iherezo ry’amacenga aba muri iri rushanwa
Tariki 30 Mutarama 2022, ni bwo ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abakobwa bazahagararira intara y’Uburengerazuba ryatangiye maze uwitwa “Nshuti Divine Muheto” ashimagizwa bikomeye n’umwe ufite ijambo rikomeye muri Miss Rwanda akaba yari no mu bagize akanama nkemurampaka ari we Miss Umutesi Jolly.
Muheto w’imyaka 18 y’amavuko yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abarimo Miss Mutesi Jolly, abanza kubasuhuza na bo baramwikiriza.
Miss Jolly Mutesi akibona uyu mukobwa yabanje kumubwira ko ari afite uburanga buhebuje. Yagize ati “Uri mwiza pe!”
Yakomeje amubaze niba asanzwe aziko ari mwiza, gusa Muheto we yasubije ko atari abizi. Uyu mukobwa yabwiye abagize Akanama Nkemurampaka ko afite umushinga yise ‘Igiceri Program’ mu rwego rwo kwizigama cyane ku rubyiruko n’abagore muri rusange.
Yavuze kandi ko azakora ubukangurambaga yaba mu mashuri, abana bagatangira gutozwa kwizigamira bakiri bato. Nyuma yo gusobanura umushinga we, abagize Akanama Nkemurampaka bamusabye kwiga neza ku mushinga we ndetse akirinda kugira ubwoba mu gihe awusobanura.
Kuba Miss Jolly ufite ijambo rikomeye mu mitegurire y’iri rushanwa yareruye akabwira uyu mukobwa ko ari mwiza ku karubanda byatumye benshi batangira kwibaza ndetse basubira inyuma no ku zindi kata zavugwaga muri iri rushanwa ubundi abandika barandika n’abavuga baravuga karahava.
Ntibyatinze tariki 19 Werurwe umunsi wo gutangaza ku mugaragaro umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga 2022 warageze maze Nshuti Divine Muheto ahabwa ikamba rya Miss Popularity na Miss Rwanda 2022 maze bose bati: “Iryavuzwe riratashye! Nshuti Divine Muheto ni we Nyampinga w’u Rwanda 2022“.
Muheto yaba hari uwamwohereje muri iri rushanwa gushakayo amakuru kuri “Kata” zivugwamo?
Tariki 26 Mata 2022, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi uwitwa Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid usanzwe ayobora Rwanda Inspiration Back up akaba yari akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina.
Nyuma yo gutangazwa kw’aya makuru noneho benshi si ukwandika baranditse abavuga baravuga karahava dore ko bari babonye uruvugiro nyuma yuko mbere bavugaga ariko bakabura gihamya.
Nyuma yitabwa muri yombi ry’uyu muyobozi ku mbuga nkoranyambaga hagiye hakwirakwira amajwi bivugwa ko ari aya Prince Kid ari gutereta Miss Muheto ariko akamubera ibamba. Benshi batangiye gutangaza ko Miss Muheto ashobora kuba yaraje muri iri rushanwa hari urwego runaka rwamwohereje kuneka ibibera muri iri rushanwa imbere ariko nta shingiro bifite kuko nta muntu bireba wigeze wemeza aya makuru.
Byanavuzwe ko kandi Miss Muheto ari we wakusanyije ibimenyetso agatinyuka akabijyana mu nzego zibishinzwe ngo bakore iperereza ryimbitse ku bibera muri iri rushanwa gusa na none, Amakuru avuga ko abakobwa bane bitabiriye Miss Rwanda 2021 na Miss Rwanda 2022 ari bo batanze ikirego ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe.
Rukundo Patrick [Patycope] uzwi cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, ni umwe mu bamaze imyaka myinshi akorana na Miss Rwanda Organisations yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ati: “Prince Kid ni umwere.” nyamara yari yarigezze kwandika kuri twitter ye avuga ko agiye gushira ahagaragara ibibera muri iri rushanwa rya Miss Rwanda ariko nyuma yisubiraho arabihanagura bivugwa ko yahawe amafaranga ngo atagira icyo atangaza.
Anyuze kuri konti ya New Times, Akaliza Amanda wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021, yanditse avuga ko hashize igihe kinini ashaka kugira icyo avuga ariko niyabishobora kuko ‘kuvuga nta bimenyetso byari kwangiza kuruta uko byari gufasha’.
Akaliza yavuze ko ubwo ibintu byatangiye kujya hanze adashobora ‘gukomeza guceceka’. Avuga ko ibyo yanditse ari uburyo bwo kugaragaza aho ahagaze, kandi bishobora no gufasha abandi bakobwa gutinyuka bakavuga, bakaba babwira polisi ‘mu gihe babyifuza’.
Uyu mukobwa yavuze ko yifatanyije n’abakobwa bagenzi be. Kandi yiteguye gufasha buri wese ushaka kugira icyo avuga no kumushyigikira ‘igihe nzaba nkenewe’, kandi azabyumva n’igihe uwo mukobwa azaba ashaka kubyikorera mu buryo bwe.
Yavuze ko atavuze mu izina rya buri mukobwa wanyuze muri Miss Rwanda. Kubera ko buri wese afite urugendo yanyuzemo yakwivugira. Uyu mukobwa kandi yavuze ko bidatunguranye kuba ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ari kimwe mu bibazo benshi bahanganye nacyo ku Isi muri iki gihe.
Tariki 04 Gicurasi RIB yashikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince kid aho iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Prince Kid akekwaho ibyaha bitatu aribyo: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
.