Niyonsenga Dieudonne uzwi ku izina rya Cyuma Hassan ufungiwe muri gereza ya mageragere aho yahamwe n’ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira umwuga, kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.
Ibi byaha byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu yakatiwe n’urukiko rukuru.
Mu rukiko kuri uyu wa 10 Mutarama 2022, Cyuma usaba urukiko kumugira umwere yavuze ko abayeho nabi, afunzwe nabi, aho afungiwe mu mwobo atabasha kumva amajwi cyangwa ngo abone urumuri. Ngo aha hantu n’inyamaswa ntizahafungirwa.
Nkuko bwiza dukesha iyi nkuru yabitangaje, Cyuma yavuze ko bitewe n’ububi bw’ahantu afungiwe, atakibasha kureba neza, ndetse ngo yanaharwariye umugongo, yimwa uburenganzira bwo kujya kwivuza.
Yavuze kandi ko yibaza icyo yaba yarakoreye igihugu ku buryo afungirwa ahantu habi, ha wenyine, kandi n’abahekuye igihugu barimo abafungiwe uruhare bagize muri jenoside yakorewe Abatutsi batahafungiwe.
Uyu munyamakuru yasabye Perezida w’iburanisha ko abacamanza bazamusura, bakagenzura, akareba ububi bw’ahantu afungiwe. Keretse kumenyesha umucamanza ubuzima abayemo muri gereza, ubujurire bwe bwasubitswe, hashingiwe ku busabe bwe. Yasobanuye ko adafite imbaraga zo kuburana. Bwimuriwe kuri tariki ya 25 Mutarama 2022.
Ese Cyuma Hassan ibyo avuga ni ukuri koko?
Ntiwahamya neza ko ibyo Cyuma Hassana avuga ko ari ukuri ariko nanone ntiwabihakana mu gihe utazi ibibera muri za gereza zo mu Rwanda.
Cyuma Hassan ashobora kuba yaravuze ibi kugira ngo urukiko rwumve ko ababaye bityo babe baretse kumuburanisha ngo abanze yitegure ari na byo byabaye ngombwa ko urubanza rusubikwa.
Cyuma Hassan n’ubusanzwe yakoraga ibiganiro bivuga nabi leta n’Ubuyobozi bwayo bityo rero ashobora kuba akomeje gushaka buryo ki abikomereza muri gereza yitwaje ko afunzwe nabi ndetse akabona umwanya wo kubitangaza ari uko yageze mu rukiko kuko haba harimo abantu batandukanye ndetse n’itangazamakuru.
Ariko nanone ntiwakirengagiza ko Cyuma Hassan ubwo yafungurwaga yagizwe umwere yatangaje ko yari afunzwe nabi aho yahamyaga ko uwari uyoboye gereza ya Mageragere CSP Kayumba Innocent (kuri ubu nawe uyifungiwemo) yamutoteje ndetse amufungira ahantu habi cyane ibintu umuntu atapfa guhita yemeza.