Akenshi usanga abagabo bamwe bibwira ko mu gihe barimo gukora imibonano bakumva abagore bataka cyangwa barira baba babagereye ku ngingo ariko nyamara siko bimeze hari nabarira kubera umubabaro.
Ku isi yose abagore bazwiho kurira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko baba batarira ahubwo baba bagaragaza ibyishimo.
Abagore ntabwo barira ahubwo barishima. Ibi bivugwa kubera ko hari ababigira imikino bakabikora nko kwibonekeza.
Bamwe mu bagore bagize icyo bavuga kuri iyi ngingo bagaragaza neza ko urusaku rutuje bateza ruba ruturutse kubyiyumviro bafite ndetse bakaruteza nabo ubwabo batabizi gusa banenga cyane ababikora kugira bereke abagabo babo ko bishimye nyamara ntabihari.
Mu by’ukuri nta mugore ugaragaza ko abangamirwa no kwishima cyane cyangwa se kugaragaza ko yishimye muri rusange.Ibi birahita bikwereka impamvu hafi ya bose banezezwa no kugaragaza amarangamutima yabo kubagabo babo.
Ikinyamakuru cyitwa Healthline, kigaragaza ko hari impamvu nyamukuru zishobora gutuma umugore agaragaza amarangamutima yo kuryoherwa cyane.
Ibi bigaragazwa n’uko iki gikorwa kiba cyageze ku mutima gusa nanone bemeza ko hari amajwi atandukanye mu gihe umuntu yishimye cyane arimo kubabara.
Iyo umubiri w’umugore wagezemo umusemburo umutera kwishima arabigaragaza ariko iyo yishyizemo uwo musemburo we ubwe, arababara cyane maze agasakuza byo kubabara. Ikindi kintu gituma abagore bataka mu ijoro ni trauma cyangwa guhohoterwa.
Iki kinyamakuru kigaragaza ko hari abagore babaho mu ihohoterwa gusa buri joro bo bakabyita umunezero. Hari ubwo umugore yinginga umugabo akanga bityo agahitamo kurekura uburibwe bwe bukajya hanze.
Umugore ashobora kurira kubera ububabare bw’umubiri w’inyuma. Kuba arimo kubabara biramuriza ndetse n’amajwi ye ukumva ko atandukanye cyane n’asanzwe.
Ntabwo ari byiza gutuma uwo mwashakanye arira birutse ku kumuhohotera wowe ubyita umunyenga.