Radiyo nyinshi abazumva bazumva ku ubuntu kuko atari abakiriya ahubwo ari igicuruzwa radiyo igurishwa kugirango babone amafaranga.Byaba Radiyo,televiziyo n’imbugankoranyambaga ni igicuruzwa kiba kigomba kugurishwa kubashaka kwamamaza.Ubu ni bumwe mu buryo radiyo zinjizamo amafaranga.
Dore bumwe mu buryo amaradiyo yinjizamo amafaranga.
1.KWAMAMAZA IGIHE RADIYO IRIMO KUVUGA(ON-AIR ADVERTISING)
Ubu ni bumwe mu buryo radiyo yinjizamo amafaranga menshi .Radiyo igurisha umwanya muri bimwe mu biganiro hakanyuramo amatangazo yamamaza.Hano radiyo igurisha uburebure ,umunsi ,isaha….
2.KWAMAMAZA HAKORESHEJWE IKORANABUHANGA(ONLINE ADVERTISING)
Radiyo zifite urubuga rukurikiranwa cyane zinjiza amafaranga menshi y’umurengera biciye mu kwamamazaibi bisa nkaho birimo gusimbura kwamamaza ku byapa ndetse n’ahandi.Imbuga nkoranyambaga zikora neza zifasha radio kwinjiza amafaranga menshi cyane.
3.IBIGANIRO BITEWE INKUNGA(SPONSORED CONTENT)
Ubundi buryo radiyo zinjizamo amafaranga binyuze mukuba zifite abanyamakuru bakunzwe ndetse bakurura abantu benshi.Ibi bituma abafite ibyo bashaka kumenyekanisha bashora amafaranga binyuze mukugirana amasezerano na radiyo zigategura ikiganiro kizajya kivuga kubyo bashaka kumenyekanisha.
4.GUHAMAGARA KURI RADIYO
Imwe munzira zikoreshwa cyane na Radiyo zinjiza amafaranga ni ugutanga umwanya ababumva bagahamagara bagatanga ibitekerezo byabo.Nyamara nubwo uhamagaye aba yumva ari ikintu gisanzwe akoze aba atanze umusanzu ukomeye kuri radio kuko hari amafaranga amuvaho akazahabwa radiyo kuko iba ifitanye imikoranire na sosete zicuruza itumanaho.
5.KUGURISHA INKURU ZABO BWITE
Iyi nayo ni inzira ifasha radiyo kwinjiza amafaranga binyuze mu kugurisha inkuru zabo bwite bataye bakaba babiha ibindi bitangazamakuru bikazitangaza mbere.