Bamporiki Edouard wahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, RIB igatangaza ko afungiwe mu rugo rwe akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibifitanye isano na yo, si ubwa mbere afunzwe kuko na mbere yigeze kumara icyumweru muri kasho ya Polisi.
Muri Nyakanga 2021 ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 27 rumaze rubohowe n’ingabo zari zishamikiye kuri FPR Inkotanyi, Bamporiki yagiriye ikiganiro kuri radiyo y’igihugu, asobanura ubuzima bugoye yanyuzemo akiri muto n’iterambere amaze kugeraho, byose ahamya ko abikesha politiki nziza y’ubuyobozi buriho.
Icyo gihe ni bwo Bamporiki yahishyuye ko yaje i Kigali mu mwaka w’2000 avuye iwabo i Cyangugu, afite ibiceri by’amafaranga y’u Rwanda 300, ubu akaba afite umutungo ufite agaciro kataburamo amafaranga miliyari imwe.
Yavuze ko ubwo yari akiri i Cyangugu, yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, we na bagenzi be batanu batagize amahirwe yo gukora ikizamini cya Leta, kuko ngo abandi bagikoze bafungiwe muri kasho ya Polisi.
Bamporiki yasobanuye ko Polisi ijya kubafunga, yabitiranyije n’ibisambo, bamara icyumweru muri kasho, mu gufungurwa basanga ibizamini bya Leta byararangiye.
Bagenzi be ngo bakomereje amasomo mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu mashuri yigenga, we ava iwabo, ajya gushaka umuhanzi Munyanshoza Dieudonné i Kigali (bigeze guhurira mu marushanwa) kugira ngo amufashe mu busizi n’ubuhanzi afitemo impano.
Bamporiki yavuze ko i Kigali yagiye ahabona amahirwe yo kwerekana impano ye, aza kubonamo amafaranga, agera aho aba menshi maze yinjira muri politiki, aho yaje guhabwa inshingano na FPR Inkotanyi, imutuma gukorera Abanyarwanda.
Mu nshingano yagize mu gihugu harimo kuba yarabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2013 ahagarariye urubyiruko, aba Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, guhera mu 2019 yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.