Ubwo bari mu kiganiro Rirarashe, abanyamakuru Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC na Mutabaruka Angelbert bari bari kuganira ku ngingo ibaza niba uburaya bwakwemerwa nk’umwuga mu Rwanda bitewe kuko bumaze gufata intera.
Kuri iyo ngingo KNC na Mutabaruka bibazaga bati ’’Ese birakwiye ko uburaya bwemerwa nk’umwuga cyangwa ucibwe burundu?’’. Ni mu kiganiro “Rirarashe” n’ubundi basanzwe bakora umunsi ku munsi mu gitondo saa moya kuri radio1.
Muri icyo kiganiro hari agace kaje gukurwamo bitewe n’ibyo KNC yari amaze gukomozaho maze ako gace gasakara ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko yari amaze kuvuga ko hari abagabo b’ibirara ndetse n’abakobwa b’ibihomora.
Yagize ati: Dufite abagabo b’ibirara tukagira abakobwa n’abagore b’ibihomora, ibyomanzi ibihomora, ndashaka kureba Sosiyete tugiye kurema.
Ndabona mu myaka icumi iri imbere bizagora kubona umuntu bavuga ngo uyu muntu ni umubyeyi, kuko icya mbere hari uburara, hari ubutindi n’ubugegera, biratwereka y’uko Minisiteri y’umuryango buri gihe, sinzi niba ari Minisiteri y’ibirori gusa iminsi yashyizweho mpuzamahanga cyangwa ari Minisiteri ifite politike ishobora (…) yo ni iy’umuco sinzi ibyo barimo.
Ibi yabivuze nyuma y’uko mu Karere ka Kayonza humvikanye amakuru y’abana bareka ishuri bakajya gukora uburaya nyamara bidakwiye muri Sosiyete nyarwanda bikumvikana nk’igisebo gikomeye.
Ni ikiganiro cyakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bagitangaho ibitekerezo aho hari abakomoza kuri ayo magambo ye y’uko hari abagabo b’ibirara n’abagore b’ibihomora, bamwe bakemeranya nawe, abandi bakabinyomoza.
Ibyo KNC avuga uremeranya nawe? pic.twitter.com/Zkpk14WMJ7
— Umusaza Mukuru (@umukambwe13) July 12, 2022