Umuntu bikekwa ko ari Umunyarwanda kuri uyu wa Gatandatu, itariki 18 Kamena, yishwe n’abaturage muri Komini ya Kalima, Teritwari ya Pangi, mu birometero bigera mu ijana uvuye mu Mujyi wa Kindu, Umurwa Mukuru wa Maniema, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu nk’uko tubikesha urubuga 7sur7.cd, abayobozi b’Intara ya Maniema nta kintu baratangaza ku mpamvu y’iyicwa ry’uyu muntu bivugwa ko ari Umunyarwanda. Gusa, ababibonye bavuga ko uyu yaba yazize uko ateye.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, umurambo we watwikiwe mu mujyi rwagati nk’uko amakuru aturuka aho akomeza avuga.
Mu itangazo ryasohowe kuri iki Cyumweru na guverineri w’agateganyo wa Maniema, Afani Idrissa Mangala, yahamagariye abaturage bo muri iyi ntara gutuza.
Ati “ Nyuma y’ibintu bibabaje byabereye i Kalima kuwa Gatandatu itariki 18 Kamena 2022, Guverineri (w’agateganyo) Afani Idrissa Mangala arasaba abaturage bose ba Teritwari ya Pangi muri rusange n’aba Komini Kalima by’umwihariko gutuza no kudaha icyuho abanzi b’amahoro n’iterambere,”
Ku rundi ruhande, Ishyirahamwe riharanira kurinda uburenganzira bwa muntu, Haki Zabin