Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu ya misiyo y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, MONUSCO, yarashweho n’abantu bataramenyekana, umupilote wayo ahasiga ubuzima, undi musirikare arakomereka.
MONUSCO, mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 5 Gashyantare 2023 yasobanuye ko iyi ndege yavaga mu mujyi wa Beni yerekeza i Goma, yarashwe mu masaha ya nyuma ya saa sita.
Amakuru twamenye ngo ni uko iyi ndege yarasiwe mu kirere cya Rusayo muri teritwari ya Nyiragongo. Ngo ubwo uyu mupilote yari amaze kwicwa, umufasha (co-pilot) yahise ayitwara, ashobora kuyigeza ku kibuga cy’indege cya Goma.
MONUSCO yihanganishije umuryango w’umupilote wishwe n’igihugu akomokamo, inamagana abagabye iki gitero, yibutsa ko bakoze icyaha cy’intambara, kandi isaba Leta ya RDC gukora iperereza, abazahamwa iki cyaha bakagezwa mu butabera.
Muri iki gihugu hakomeje kugaragarmo intambara y’imitwe itandukanye cyane cyane mu burasirazuba bwacyo aho umutwe wa M23 ukomeje imirwano na FARDC yiyunze na FDLR.
Muri iki gihugu kandi abaturage bacyo bamaganye ingabo za MONUSCO bazisaba kubavira ku butaka aho bikekwa ko iyi ndege yarashwe na bamwe batari bashyigikiye ko MONUSCO iguma gukorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.