Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu biganiro n’igihugu cy’u Bushinwa cyifuza kugurisha RDC indege nshya z’intambara.
Impande zombi ziheruka guhurira mu biganiro byabereye i Kinshasa. Ni ibiganiro uruhande rwa Congo rwari ruhagarariwemo na Lt Gen Franck Ntumba ukuriye ibiro bya gisirikare mu ngoro ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Intumwa z’u Bushinwa ku rundi ruhande zari ziganjemo izaturutse mu kigo cya kiriya gihugu cyitwa China nationale Aero-technology import et export corps (CATIC) gisanzwe gikora ubucuruzi bw’indege z’intambara ndetse na bamwe muri ba Ofisiye bo mu gisirikare cy’u Bushinwa (PLA).
Ikinyamakuru Politico.cd cyatangaje ko impamvu nyamukuru yari yajyanye bariya Bashinwa i Kinshasa ari ugusaba Perezidansi y’iki gihugu guha u Bushinwa isoko ry’indege nyinshi z’intambara zo mu bwoko bwa Chengdu FC-1 Xialong.
Ni indege zikorwa n’igihugu cy’u Bushinwa bufatanyije na Pakistan, binyuze mu masezerano y’ubufatanye impande zombi zifitanye.
Igisirikare cya Congo Kinshasa gisanzwe gifite indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zo mu Burusiya, gusa Perezida Félix Tshisekedi ngo asanga zidahagije Igisirikare cye kirwanira mu kirere.
Bijyanye no kuba FC-1 ari indege zoroheje, intumwa z’u Bushinwa ngo zasabye Congo ko mu gihe yaba itazishimye yagura izindi karahabutaka zo mu bwoko bwa Chengdu J-10.
Indege z’intambara u Bushinwa bushaka gukoresha Congo ziriyongera kuri drone icyenda bwayigurishije mu minsi ishize.
Congo kandi bivugwa ko iri mu biganiro n’igihugu cy’u Burusiya bwifuza kuyigurisha indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-27.