Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwoherereje Ubushinjacyaha bwa Nyarugenge dosiye iregwamo Umunyamakuru wigenga, Nkundineza Jean Paul.
Muri iyi dosiye bigaragara ko uyu munyamakuru akurikiranyweho ibyaha bine birimo; gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, guhoresha ibikangisho n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.
Ibi byaha byose yabikoze mu bihe bitandukanye yifashishije umurongo w’urubuga rwa YouTube aho yatukaga uwatanze ubuhamya ku byaha ndetse anamutera ubwoba.
Ni dosiye ariko kandi iregwamo ba nyiri shene za YouTube babiri Nkundineza yifashishaga atambutsa ibiganiro bye, barimo Ndikubwimana Eric, nyiri 3D TV Plus na Irasubiza Jules ufite ‘Jalas TV’. Bakurikiranyweho ubufatanyacyaha ku byaha uyu mugabo akurikiranyweho.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uru rwego rwongeye gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nk’uko biteganwa n’amategeko.
Abajijwe impamvu ba nyiri shene zatambukijweho ibyo uyu munyamakuru akekwaho bakurikiranyweho ubufatanyacyaha, yasubije ati “Buri gitangazamakuru cyangwa shene ya YouTube igira umurongo ikoreraho, ibiganiro bitambutswa bifatwa mbere, bikabanza gutokorwa ba nyiri shene basanga binogeye umurongo ngenderwaho bakabireka bigatambuka.”
“Bivuze ko rero igihe cyose nyiri shene yemeye ko ibiganiro runaka bitambuka ni uko nyirayo aba yemeranya n’ibyavuzwemo, iyo atari ibyo abikururaho. Aho rero niho hashingira ubufatanyacyaha.”
Nkundineza aramutse ahamijwe n’Urukiko icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru, yahanwa n’ingingo ya 17 y’itegeko nimero 44/2017 ryo ku wa 6 Nzeri 2017 rigenga abatanga amakuru ku byaha, ku bikorwa cyangwa imyitwarire binyuranyije n’amategeko.
Iri tegeko rigena ko uwamijwe n’Urukiko iki cyaha ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko itarenze ebyiri.
Icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha cyo gihanwa n’ingingo ya 39 y’itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.
Icyaha cyo gutukana mu ruhame gihanwa n’ingingo ya 161 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu atari munsi y’ibihumbi 100Frw ariko atarenze ibihumbi 200Frw.
Icyaha cyo gukoresha ibikangisho cyo gihanwa n’ingingo ya 128 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe n’Urukiko ahabwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300Frw ariko atarenze ibihumbi 500Frw.