Urukiko rusesa imanza mu gihugu cy’Ubufaransa rwatesheje agaciro ubujurire bwo kubura dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bityo iyi dosiye ishingurwa burundu bivuze ko itazongera kuvugwaho mu nkiko.
Umwanzuro w’Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa watangajwe ushimangira ibyari byemejwe n’Urukiko Rukuru rw’i Paris mu 2020.
Umwanzuro w’Urukiko utesha agaciro iperereza ryari ryakozwe n’Umucamanza Jean-Louis Bruguière ryanavuyemo ishyirwaho ry’impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abayobozi bakuru b’u Rwanda bari muri FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside, bashinjwa ko aribo bahanuye iyo ndege.
Rwashimangiye ahubwo ko ibyatangajwe n’umucamanza Marc Trévidic, wagaragaje ko iperereza yakoze ryerekanye ko missile zarashe iyo ndege zari ziturutse muri Camp Kanombe yagenzurwaga n’Intagondwa z’Abahutu zateguye umugambi wa Jenoside zikanawushyira mu bikorwa.
Uyu mwanzuro w’urukiko washyize iherezo kuri dosiye yari imaze imyaka irenga 27 izonga umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa. Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana, ni umwe mu batanze ubujurire hamwe n’imiryango y’abandi baguye muri iyi ndege.
Abarebereraga inyungu z’u Rwanda muri uru rubanza, Me Léon lef Forster na Bernard Maingain batangaje ko bafite icyizere ko uyu mwanzuro uza kuba imbarutso yo gutanga ubutabera buboneye ku basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jean Louis Bruguière ni we watangije iperereza yakoze adakandagiye ku butuka bw’u Rwanda, ariherekeresha impapuro zita muri yombi bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.
Me Léon lef Forster na Bernard Maingain bavuze ko bihanganishije abo bantu bakurikiranywe hashingiwe ku bimenyetso byo kubasebya.
Muri Nzeri 2010, abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trévidic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaranganya ry’ubutegetsi.
Falcon 50 ya Habyarimana yahanuwe ubwo yari iri hafi kugwa i Kanombe, ibice bimwe byayo byaguye mu rugo rwe.
Yahitanye Perezida Juvénal Habyarimana; Umugaba Mukuru w’Ingabo, General Déogratias Nsabimana; Major Thaddée Bagaragaza wari ushinzwe Abarinda Perezida; Colonel Elie Sagatwa wari Umunyamabanga wihariye wa Perezida; Ambasaderi Juvénal Renzaho wari Umujyanama wa Perezida mu bya Politiki.
Harimo kandi Dr Emmanuel Akingeneye wari Umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana; Cyprien Ntaryamira wari Perezida w’u Burundi; Bernard Ciza wari Minisitiri w’Itumanaho w’u Burundi; Cyriaque Simbizi wari Minisitiri w’Igenamigambi mu Burundi; Jacky Héraud, Jean-Pierre Minaberry na Jean-Michel Perrine bari batwaye indege.