Umugore umaze kwamamara kumbuga nkoranyambaga, bitewe n’udutendo twinshi akora, Vava uzwi nka Dore Imbogo, arwariye mu bitaro.
Uyu Mukobwa wamamaye kubera indirimbo ye yiswe Bore imbongo , dore impara, arwariye mu bitaro bikuru bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke iwabo aho avuka.
Mu kiganiro yagiranye na Urugero Tv ikorera ku muyoboro wa Youtube, Vava yavuze ko arwaye igifu ndetse kimumereye nabi cyane ku buryo atabasha no kurya. Vava kandi avuga ko akiri i Kigali yabanje kujya kwivuriza mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya ariko akaza gusanga atahafitiye ubushobozi , ahitamo gutaha ajya kwivuriza iwabo i Kibogora.
Ndetse kandi Dorimbogo yashimiye abakomeje kumwitaho, bamusengera ndetse n’abamwoherereza ingemu.
Yongeyeho ati” Nintagaruka i Kigali, muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka, muzansezere neza.”