Ubushakashatsi bwasohowe mu Kinyamakuru cyibanda ku nkuru z’ubuzima cya Lancet, bwagaragaje ko hapimwe abantu bafite ibisigisigi bya Covid-19 basanganwa ibibazo byo kwangirika kw’ibice by’umubiri bikomeye nk’ubwonko, ibihaha n’impyiko ku buryo bidakora neza.
Ni ubushakashatsi iki kigo cyakoze cyifashishije imashini ipima ibice by’umubiri w’umuntu izwi nka ‘MRI’, aho cyasuzumye abarwayi bagera kuri 295 bari barazahajwe n’ingaruka za Covid-19.
Abo bigeze kurwara Covid-19 bagaragaje itandukaniro rinini mu mikorere y’ibyo bice, ugereranyije n’iby’abandi bantu 52 basuzumwe ariko batarwaye Covid-19.
Ibihaha nibyo byabonywe nk’ibyangiritse cyane ndetse bifite ibibazo byinshi, hagakurikiraho ubwonko, impyiko zikaza nyuma nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse.
Umwarimu muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza wanayoboye ubu bushakashatsi witwa Dr Betty Raman, yashimangiye ko abantu bafite ibisigisigi bya Covid-19 bishoboka cyane ko na bo bafite bimwe mu bice by’imibiri yabo bishobora kuba bidakora neza.
Ati “Nyuma y’amezi atanu basezerewe kwa muganga, abo twapimye twasanze ibihaha, ubwonko n’impyiko zabo byarangiritse ndetse bidakora neza ugereranyije n’ibice bya bariya bantu batarwaye Covid-19.”
Yavuze ko ibi bibazo byagizwemo uruhare n’izindi mpamvu zirimo imyaka umurwayi yari afite, uburyo Covid-19 yamuzahaje ndetse n’izindi ndwara yaba yarigeze kugira.
Dr Raman yavuze ko kandi abo bigeze kurwara Covid-19 bapimwe, bagaragaje ibimenyetso bisa, ndetse ngo bose bagaragazaga ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’iby’umubiri nko gucika intege n’ibindi.
Ati “Ibyo turi kubona muri MRI ni uko abantu bafite ibibazo ku ngingo zirenze rumwe, bari kuba bafite ibibazo bikomeye ndetse cyane iby’imikorere y’umubiri n’iy’ubwonko.”
Dr Raman agaragaza ko ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu bafite ibisigisigi bya Covid-19 bakwiriye gukurikiranwa inshuro nyinshi, bigakora hanitabwa ku ngingo zirimo ubwonko n’impyiko mu kurinda ko icyo kibazo cyarutaho gukomera.
Mu Rwanda na ho hatengijwe gahunda yihariye yo gukurikirana abantu barwaye Covid-19, bakunda kugaragaza ibimenyetso by’ibisigisigi byayo.
Ni gahunda yashyizweho igizwemo uruhare n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima RBC ku bufatanye n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).
Kuri ubu abafite ibimenyetso birimo guhorana umunaniro, guhumeka bigoranye, inkorora idacika, kubabara mu gatuza no mu ngingo, kuribwa umutwe ndetse no kugira ikibazo cyo kwibagirwa, basabwa kugana ibigo nderabuzima bibegereye bagapimwa basanganwa icyo kibazo bakavurwa.