Kubona amahoro no kunyurwa muri iyi Si ihorana umutuzo muke bishobora kubera bamwe ingorabahizi, cyane cyane niba ukunda kuba wenyine hamwe n’ibitekerezo byawe kurusha iby’abandi (Introvert).
Ni byinshi aba bantu bagakwiye gukora, aho guceceka kwabo kugera kuri byinshi hakavuka ibishya. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe muri ibyo bintu bintu, nawe ushobora gukuramo amasomo.
Kwiga ururimi rushya
Impeshyi ni igihe cyiza cyo kwiga ururimi rushya! Kwiga ururimi rushya bisaba igihe kinini no kwitoza, niyo mpamvu nta gihe cyiza kuruta iki. Hamwe n’amasaha menshi apfa ubusa, birashoboka gutera intambwe igaragara mu rurimi muri icyo gihe gito.
Kwiga ururimi ntabwo ari ibintu bishimishije gusa, ni n’intwaro ikomeye. Kwiga ururimi rushya bishobora gufungura amahirwe mashya, haba mu buryo bw’akazi cyangwa mu buzima busanzwe. Ikindi kandi ni uko kwiga ururimi rwa kabiri bishobora kugufasha cyangwa kuguhesha amahirwe mu gihe usaba akazi cyangwa ishuri.
Hari uburyo bwinshi ushobora gutangira kwiga ururimi, burimo ubwo gukoresha za application zabugenewe cyangwa kubifashwamo n’inshuti. Ushobora kandi kumva indirimbo cyangwa kureba filime mu rurimi ushaka kwiga kugirango bigufashe kurushaho gusobanukirwa neza.
Kubika amakuru
Mu biruhuko bya summer, abantu benshi bakunze kugirana ibihe bidasanzwe n’inshuti zabo cyangwa imiryango. Uburyo bwiza bwo kubika izo nzibutso ni ukubyandika ahantu. Binyuze mu gatabo cyangwa ‘folder’ ubikamo amakuru yawe, wajya ukomeza kwibuka urwibutso ufite, n’ibihe byiza wagize.
Kubika amakuru muri ubu buryo ni ikintu kitavunanye dore ko ari n’ibintu bikorwa byoroshye kandi byihuse ntibinasabe ibikoresho byinshi, bivuze ko ushobora kubikora ahantu hose, waba uri ku mucanga, wicaye kuri piscine, cyangwa mu biruhuko ‘summer camp’, ushobora kwandika amakuru yawe y’ingenzi.
Guteka
Guteka bisanzwe cyangwa gukora imigati n’ibindi bikomoka ku ifarini, nabyo ni ikindi kintu ushobora gukora kugira ngo ukoreshe igihe cyawe neza muri summer.
Iki gikorwa ni kimwe mu bihuza abantu, kandi kikaba n’uburyo bwiza bwo kwiga byinshi byerekeye ibiryo no guteka kandi ni n’igikorwa gishimishije ku bantu bingeri zose.
Gufotora
Izuba rirasa mu gitondo, indabo, ibiyaga n’ibindi bigize umutungo kamere ni bimwe mu bigira amafoto meza mu bihe bya summer, bihita bihindura gufotora igikorwa cyiza cyo gukora muri ibi bihe.
Gufotora ni uburyo bwiza bushimishije bwo kumenya Isi n’ibigukikije. Nk’umuntu ufotora kugira ngo ufate amafoto meza, hari byinshi ugomba kwitaho birimo amabara, urumuri, n’ibindi.
Gutangiza urubuga rwawe bwite
Ubwo natangizaga urubuga rwanjye ‘Blog’ muri summer ishize, gahunda yanjye yari kuyikoresha mu bihe nk’ibyo gusa, ahiko rwaje guhinduka igice kimwe kigize ubuzima bwanjye.
Kwandika (Blogging) ntabwo ari ibintu byo gukora gusa muri summer, kuko bikwigisha kandi bikakongerera ubumenyi uko urushaho kubikora. Nka nyiri blog cyangwa umwanditsi, wiga uhakura ubuhanga bwinshi.
Kwandika nanone ni inzira nziza yo gusangiza abandi ibitekerezo n’uko ubona ibintu. Nka nyiri blog, ushobora kwandika ku bintu byose ushaka kuva ku bikubiye mu bitabo kugeza ku ngendo ukora. Ushobora no gukoresha blog yawe mu gusangiza abandi ibyakubayeho cyangwa ibikubaho.